Soma ibirimo

Ibumoso: Abavandimwe na bashiki bacu bo mu mugi wa Stuttgart, mu Budage baje kwakira mushiki wacu wavuye muri Ukraine. Hejuru iburyo: Abavandimwe bo muri Polonye bazanye imfashanyo muri Ukraine. Hasi iburyo: Inyubako zashenywe n’ibisasu

16 WERURWE 2022
UKRAINE

Raporo ya 3 | Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje

Raporo ya 3 | Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje kugaragarizanya urukundo mu gihe muri Ukraine intambara ikomeje

Tubabajwe no kubamenyesha ko hari bashiki bacu babiri bapfuye igihe umugi wa Mariupol wagabwagaho ibitero. Haracyari abavandimwe na bashiki bacu barenga 2 000 batabashije guhunga bava muri uwo mugi kubera imirwano ikomeye iwuberamo. Mu minsi mike ishize, Abahamya ba Yehova bagera ku 150 babashije guhunga. Abavandimwe bakorana na Komite Ishinzwe Ubutabazi bagerageje kujya gutanga imfashanyo mu mugi wa Mariupol ariko ntibabashije kugerayo kubera ko imodoka barimo bayirasheho. Igisasu cyaguye mu kibuga k’ikibanza kirimo Inzu y’Ubwami n’Inzu y’amakoraniro. Icyo gihe hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 200 bari bahungiye kuri iyo Nzu y’Ubwami, bihishe muri kave yayo. Nta muvandimwe wakomeretse, icyakora imodoka zabo zari muri parikingi zarangiritse cyane, bituma guhunga bava muri uwo mugi bitabakundira.

Umusaza w’itorero (uri ku ifoto iri hasi aha) we n’umuryango we babashije guhunga bava mu mugi wa Mariupol. Yaravuze ati: “Twasize inzu yacu, akazi kandi tuburana n’inshuti zacu. Urugendo twari dusanzwe dukora mu munsi umwe, twarukoze mu minsi itandatu. Igihe twari turi kuva mu mugi twabonye umwotsi w’igisasu cyari giturikiye mu muhanda. Aho twacaga hose abavandimwe na bashiki bacu bagiye badufasha kubona aho kurara n’ibyokurya. Twiboneye ko Data wo mu ijuru . . . Yehova atwitaho by’ukuri. Ibyo byatumye turushaho kumwiringira cyane.”

Ibumoso: Umugabo n’umugore we babashije guhunga bava mu mugi wa Mariupol. Iburyo: Muri kave y’inzu yabo aho bamaze iminsi umunani mbere yo guhunga

Impunzi z’Abahamya ba Yehova zavuye muri Ukraine zihungira mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi. Urugero, hari umukozi w’itorero n’umugore we hamwe n’abana babo batatu, bafite imyaka 7,11 na 16 bagiye muri Porutugali kwa bene wabo b’Abahamya ba Yehova. Kugira ngo bagere aho bene wabo batuye, bamaze amasaha 11 bategereje kwambuka umupaka, bakoze urugendo rw’ibirometero 4 000 rwamaze iminsi ine. Bahageze amateraniro yenda gutangira. Nubwo batavuga Igiporutugali, abagize uwo muryango bakomeje gahunda yabo yo gukorera Imana kandi bahise bajya mu materaniro bakoresheje zoom. Abagize itorero bishimiye kubona ukuntu uwo muryango wari wishimye nubwo wari ufite ibibazo.

Ifoto y’umuryango wavuye muri Ukraine uhungira muri Porutugali bafashe barangije amateraniro. Bakoze urugendo rw’ibirometero 4 000 mu minsi ine

Undi mushiki wacu we n’umuryango we bahungiye mu Budage, yaravuze ati: “Gusoma Bibiliya, gutekereza ku byiringiro bihebuje twese dufite no ku bintu byiza bizaba mu gihe kizaza, bituma tugira imbaraga n’ubutwari. . . . Twiboneye ko Yehova yatuyoboye kandi akadufasha akoresheje abavandimwe na bashiki bacu. Batwitayeho kandi baradufasha tukiri muri Ukraine, tugeze muri Hongiriya ndetse na hano mu Budage!”

Biragaragara ko Yehova akomeje kwita ku bavandimwe na bashiki bacu bo muri Ukraine.—Zaburi 145:14.

Imibare ikurikira ishingiye kuri raporo yaturutse muri Ukraine ku itariki ya 16 Werurwe 2022. Iyo mibare yamenyekanye kubera amakuru yatanzwe n’abavandimwe bari muri duce dutandukanye tw’icyo gihugu. Icyakora ishobora kugenda yiyongera kubera ko bigoye kumenya amakuru yose yo mu duce dutandukanye tw’icyo gihugu:

Ingaruka byagize ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Ababwiriza 4 barapfuye

  • Ababwiriza 19 barakomeretse

  • Ababwiriza 29 789 bavanywe mu byabo bahungira mu duce turimo umutekano muri Ukraine

  • Amazu 45 yarasenyutse

  • Amazu 84 yarangiritse bikabije

  • Amazu 366 yangiritse bidakabije

  • Inzu z’Ubwami 16 zarangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Hari Komite Zishinzwe Ubutabazi 27 zirimo gufasha muri Ukraine

  • Ababwiriza bagera ku 20 981 bahise bafashwa na Komite Zishinzwe Ubutabazi zibashakira aho kuba hatekanye

  • Ababwiriza 11 973 bahungiye mu bindi bihugu kandi barimo kwitabwaho n’Abahamya bagenzi babo