Soma ibirimo

23 KAMENA 2022
UKRAINE

Uko narokotse

Inkuru ivuga uko Anastasia Khozyainova yarokotse

Uko narokotse

Ku itariki 24 Gashyantare 2022, numvise urusaku rwinshi ari mu gitondo rurankangura. Nabanje kugira ngo ni inkuba, kuko imvura yari irimo kugwa, ariko naje gusanga ari ibibombe.

Nahise mbona ko ngomba guhunga kuko nabaga mu mugi wa Mariupol hagati. Ku munsi wakurikiyeho nagiye kwa nyogokuru Iryna utuye mu nkengero z’uwo mugi. Nyuma yahoama witwa Kateryna yaje kwa nyogokuru arahadusanga njye na mubyara wanjye. Kwa nyogokuru twahamaze igihe gito dufite umutekano ariko twagombaga kurara muri kave.

Umunsi umwe igihe twari twihishe muri kave igisasu cyaguye mu karima kacu k’imboga. Icyo gisasu cyarasakuzaga cyane. Icyo gihe nasenze Yehova cyane mwinginga ngo amfashe. Hashize icyumweru, twabonye ko kwa nyogokuru hatakiri umutekano maze dusubira mu mugi hagati kugira ngo dushake uko duhunga. Nasabye Yehova ko yaturinda kandi akadufasha kuva muri uwo mugi.

Hari mu gitondo cyo ku itariki ya 4 Werurwe. Mu mugi wa Mariupol nta gari ya moshi yari ihari, kubera ko hari intambara. Twagiye kuba mu nzu berekaniramo filime turi kumwe n’abandi bantu benshi, tuhamara iminsi icumi. Twari benshi cyane ku buryo twararaga hasi. Hari umwanda kandi ntibyari byoroshye kubona ibyokurya n’amazi ashyushye. Twamaraga amasaha menshi duhagaze ku murongo.

Umunsi umwe igisasu cyaguye hafi y’iyo nzu twabagamo. Icyo gisasu cyangije byinshi kandi amadirishya y’iyo nzu yahise ameneka maze imbeho nyinshi itangira kwinjira mu nzu.

Anastasia ari kumwe na nyirakuru Iryna na mubyara we Andrii

None se ni iki cyamfashije kwihangana muri ibyo bihe bigoye? Nafashijwe n’inkuru ya Yobu. Iyo nabonaga abantu bahahamutse, nasomaga inkuru ya Yobu, bigatuma numva meze neza. Ni nk’aho nari nicaranye na Yobu muri iyo nzu nkamubwira nti: “Ubu noneho ndakumva!” Yobu yatakaje ibintu bye byose. Yatakaje umuryango we n’ibyo yari atunze, kandi arwara indwara ikomeye. Nubwo nanjye natakaje ibyo nari ntunze, abagize umuryango wanjye twari kumwe kandi twari tumeze neza. Nkimara gutekereza kuri iyo nkuru, nahise numva ibibazo byanjye bidakomeye cyane maze numva ndatuje.

Ku itariki ya 14 Werurwe, twamenye ko hari abantu bashoboye guhunga bakava muri uwo mugi. Natwe twafashe umwanzuro wo kugenda. Twe n’abandi twabanaga muri iyo nzu twabonye imodoka zidutwara.

Imodoka 20 zirimo abantu bahunze zasohotse muri uwo mugi. Abantu bagera kuri 14 bagiye mu modoka aho bashyira imizigo. Twagendaga ibisasu bitugwa iruhande. Nasengaga buri kanya. Igihe twari dusohotse mu mugi wa Mariupol, umushoferi yaparitse imodoka maze arasohoka ageze hanze tubona ararize. Yari yakoze uko ashoboye yirinda kunyura ahantu hatabye ibisasu. Twamenye ko nyuma y’iminsi ibiri duhunze, inzu twari ducumbitsemo bayiteye ibisasu maze hagapfa abantu bagera kuri 300.

Nyuma y’amasaha 13, twageze mu mugi wa Zaporizhia. Umunsi ukurikiyeho twafashe gari ya moshi itugeza mu mugi wa Lviv. Mu kumba ka gari ya moshi twari abantu 16 kandi ubusanzwe kajyamo abantu bane gusa. Hari hashyushye cyane. Muri urwo rugendo rwose nagiye mpagaze muri koridoro kubera ko ari ho honyine nashoboraga kubona akayaga. Ku itariki 16 Werurwe ni bwo twageze mu mugi wa Lviv. Twakiriwe n’abavandimwe na bashiki bacu badukunda. Twacumbitse mu Nzu y’Ubwami tuhamara iminsi ine. Ukuntu batwakiriye byarandenze ndarira. Twiboneye ko ari impano iturutse kuri Yehova.

Ku itariki ya 19, twafashe umwanzuro wo guhungira muri Polonye. Njye na nyogokuru na mubyara wanjye tugezeyo twakiriwe n’abavandimwe. Baduhaye ibyo twari dukeneye byose. Twiboneye urukundo nyakuri.

Nubwo mfite imyaka 19, ibigeragezo byose twahuye na byo byanyigishije ko ari iby’ingenzi kugira ukwizera gukomeye mu gihe umuntu afite amahoro. Kugira ukwizera nk’uko bituma turokoka. Iyo nza kuba ntariyigishaga mbere y’uko intambara itangira, byari kurushaho kunkomerera.

Yehova ni Data udukunda. Buri gihe, numvaga ari nk’aho amfashe ukuboko kw’iburyo kugira ngo anyobore. Sinabona uko nshimira Yehova kubera ibintu byose yankoreye.—Yesaya 41:10.