Soma ibirimo

20 UGUSHYINGO 2020
UKRAINE

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro irenganura Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro irenganura Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine

Urukiko rwanenze Ukraine kubera ko idahana abantu banga Abahamya ba Yehova kandi bakabakorera ibikorwa by’urugomo

Ku itariki ya 12 Ugushyingo 2020, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwafashe imyanzuro mu manza eshatu z’Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine. Izo manza ni urwa Zagubnya na Tabachkova baregamo Ukraine, Migoryanu n’abandi baregamo Ukraine n’urwa Kornilova aregamo Ukraine. Bagejeje ibirego byabo muri urwo rukiko mu mwaka 2014 n’uwa 2015. Muri buri rubanza, abayobozi ntibigeze bahana abantu bakoreraga Abahamya ba Yehova ibikorwa by’urugomo. Urwo Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwemeje ko abayobozi ba Ukraine batubahirije uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova kandi rutegeka ko Abahamya bahabwa impozamarira zisaga 17.000.000 (RWF).

Urubanza Zagubnya na Tabachkova baregamo Ukraine: Ku itariki ya 20 Mata 2009, bashiki bacu babiri ari bo Zagubnya na Tabachkova, bari barimo babwiriza ku nzu n’inzu mu mudugudu wa Novi Mlyny. Icyo gihe umupadiri wo mu idini ry’Aborutodogisi ryo muri ako gace witwa Mykola Lysenko, yahuye n’abo bashiki bacu igihe barimo babwiriza maze arabakubita cyane. Nubwo uwo mupadiri yiyemereye ko yakubise abo bashiki bacu ashaka kubatera ubwoba no kubabuza kubwiriza, nta bwo yigeze ahanwa.

Urubanza Migoryanu n’abandi baregamo Ukraine: Ku itariki ya 5 Mata 2012, agatsiko kayobowe n’umupadiri w’Aborutodogisi witwa O. Greku, kinjiye ahantu Abahamya 21 bari bateraniye bari kumwe n’abo batumiye igihe bizihizaga Urwibutso rw’Urupfu rwa Yesu Kristo, maze karogoya amateraniro. Abagize ako gatsiko batangiye gusakuza, batukana ibitutsi bibi kandi bahutaza abateranye harimo abana n’abakecuru.

Nyuma y’igihe, uwo mupadiri n’abo bari bafatanyije bakomeje kugirira nabi Abahamya ba Yehova, barabakubita, batwika imodoka y’umuvandimwe kandi bajugunya ibintu biturika mu nzu y’Abahamya bari baryamye. Abakorewe ibyo bikorwa by’urugomo bagiye kurega kuri porisi kandi batanga ibimenyetso, harimo na videwo zigaragaza bamwe mu bakoze ibyo bikorwa by’urugomo. Ariko abo baporisi banze kwemera ko abahohotewe baziraga ko ari Abahamya ba Yehova gusa kandi bavuga ko ababahohoteye batagaragara neza muri izo videwo. Uwo mupadiri n’agatsiko ke ntibigeze bahanwa.

Urubanza Kornilova aregamo Ukraine: Ku itariki ya 7 Werurwe 2013, bashiki bacu babiri ari bo Kornilova na Serdiuk bo mu mugi wa Nosivka, barimo batumira abaturanyi babo, kuza kwifatanya na bo mu Rwibutso rw’Urupfu rwa Yesu. Hari umugabo watangiye kubatuka ibitutsi bibi, anatuka idini ryabo. Uwo mugabo yakubise Kornilova mu maso aramukomeretsa cyane, ku buryo yamaze iminsi 11 mu bitaro. Abaporisi banze kwemera ko uwo mugabo yakubise Kornilova amuziza ko ari Umuhamya wa Yehova gusa, ahubwo bavuga ko yazize ubwumvikane buke. Urukiko rwaciye uwo mugabo amande yoroheje.

Uturutse ibumoso ugana iburyo: Tetyana Kornilova, Tetiana Zagubnya, Maria Tabachkova na Vasyl Migoryanu. Bamwe mu Bahamya bo muri Ukraine bakorewe ibikorwa by’urugomo hagati y’umwaka wa 2009 na 2013

Abahagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Ukraine bagiye bahura n’abayobozi bo mu karere, abo ku rwego rw’igihugu n’abo ku rwego mpuzamahanga bakababwira ikibazo cy’Abahamya batotezwa cyane. Nyuma y’ibyo biganiro byose mu mwaka wa 2014, Abahamya bagejeje ibirego byabo mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Igishimishije ni uko hari hashize umwaka abayobozi bo muri Ukraine batangiye kubona ako karengane gashingiye ku idini. Raporo y’umuvunyi wo muri Ukraine yo mu mwaka wa 2013 yagize iti: “Kuba nta perereza rihagije porisi yakoraga ku bantu bakoraga ibikorwa by’urugomo bishingiye ku idini, byatumaga barushaho kubikora.” Nanone muri raporo ya Komite y’Umuryango w’Abibumbye Yita ku Burenganzira bw’Ikiremwamuntu yo muri 2013 yakozwe kuri Ukraine, iyo komite yavuze ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’urugomo bikorerwa Abahamya ba Yehova bo muri icyo gihugu kandi ababikora ntibahanwe. Iyo raporo yashoje ivuga ko abayobozi ba Ukraine bagomba gukora ibishoboka byose, bakarandura urwango rushingiye ku idini, hagakorwa iperereza rihagije, abahohotera abandi bahamwa n’icyaha bagahanwa kandi abahohotewe bagahabwa impozamarira.”

Mu myaka ya vuba aha leta ya Ukraine yagize icyo ikora kugira ngo ikemure icyo kibazo. Nubwo Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bafite umudendezo, twizeye ko imyanzuro itatu yafashwe izafasha abayobozi bo muri Ukraine n’abo mu bindi bihugu, gukomeza kubahiriza uburenganzira mu by’idini bw’Abahamya bagenzi bacu. Dutegerezanyije amatsiko igihe Yehova we Mana ‘itabera,’ azakuraho ibitotezo ku bamusenga bose.—Gutegeka kwa Kabiri 32:4.