Soma ibirimo

Umuvandimwe Oleksandr Tretiak

28 UKUBOZA 2020
UKRAINE

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye umuvandimwe witwa Oleksandr Tretiak, wakubiswe azira ukwizera kwe

Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye umuvandimwe witwa Oleksandr Tretiak, wakubiswe azira ukwizera kwe

Ku wa Kane, tariki ya 17 Ukuboza 2020, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwarenganuye Oleksandr Tretiak, mu rubanza Tretiak aregamo Ukraine. Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2013, umuvandimwe Tretiak yakubiswe n’abantu batatu, ubwo yari avuye kubwiriza. Urwo rukiko rwavuze ko abayobozi ba Ukraine batakoze iperereza rihagije. Rwamusabiye impozamarira y’amafaranga arenga miriyoni 8 RWF.

Umuvandimwe Tretiak yarakubiswe bikabije, ku buryo yamaze hafi ukwezi mu bitaro. Porisi yamaze amezi atatu nta cyo irabikoraho. Yanze kwemeza ko Tretiak yakubiswe azira kuba ari Umuhamya wa Yehova kandi ko yakomeretse cyane. Nyuma y’aho, porisi yatesheje agaciro ikirego ke ivuga ko icyo ari icyaha cyoroheje. Nanone umwe muri ba bantu batatu bamukubise ni we wakurikiranywe, kandi nabwo yari yaramaze guhunga, atakiri mu gihugu. Abandi babiri harimo n’umuporisi, porisi yavuze ko ari abatangabuhamya. Nta n’umwe wahanwe. Ibyo hamwe n’akandi karengane umuvandimwe Tretiak yakorewe, ni byo byatumye ageza ikirego ke mu Rukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu mwaka wa 2015.

Urwo rukiko rwanzuye ruvuga ko “abayobozi [ba Ukraine] batakoze iperereza rihagije ku birebana n’ibikorwa by’urugomo byakorewe Oleksandr Tretiak,” kandi ibyo ni ukutubahiriza Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Twizeye ko uwo mwanzuro uzatuma abavandimwe bacu bo muri Ukraine no mu bindi bihugu, babona umudendezo mu by’idini. By’umwihariko, dushimira Yehova, we utuburanira.—Amaganya 3:59.