Soma ibirimo

Umuvandimwe Mykola Bozhedomov yishwe igihe ibisasu byaturikiraga aho bategera gari ya moshi mu mugi wa Kramatorsk, mu gace ka Donetsk muri Ukraine

4 GICURASI 2022
UKRAINE

Yabitewe n’urukundo

“Ni rwo rwari urugendo rwa nyuma yari gukora”

Yabitewe n’urukundo

Igihe imirwano yakomeraga mu gace ka Donetsk muri Ukraine, umuvandimwe Mykola Bozhedomov yakoze ingendo nyinshi asubira mu mugi wa Kramatorsk gufasha abandi guhungira mu duce turimo umutekano.

Mykola na Nina Bozhedomov

Icyakora ku itariki ya 8 Mata 2022, Mykola yishwe igihe igisasu cyaturikiraga aho bategera gari ya moshi i Kramatorsk, mu ntara ya Donetsk.

Mu bantu barenga 50 bahitanywe n’icyo gisasu harimo umuvandimwe Mykola wari ufite imyaka 58 na mushiki wacu umwe. Nanone hari umuvandimwe wacu uri mu bantu barenga 100 bakomeretse icyo gihe. Abandi Bahamya barokotse icyo gihe, bavuga ko byari biteye ubwoba kuko nyuma y’ibisasu bibiri byaturitse, hari ibyuma byavuye muri ibyo bisasu bikagwa ahantu hose.

Umugore wa Mykola witwa Nina ufite imyaka 32, yaravuze ati: “Buri gihe umugabo wanjye yashyiraga inyungu z’abandi mu mwanya wa mbere. Yifuzaga cyane gufasha abandi, by’umwihariko ababwiriza bageze mu za bukuru n’abarwaye. Ariko igihe cyose yajyaga i Kramatorsk, byabaga biteje akaga. Ku buryo uwo munsi ari rwo rwari urugendo rwa nyuma yari gukora.”

Nina na Mykola bombi babatijwe mu mwaka wa 1997. Hari hashize imyaka myinshi Mykola ari umusaza w’itorero. Abavandimwe na bashiki bacu bakomeje gushyigikira Nina no kumugaragariza urukundo. Nina yaravuze ati: “Amagambo ahumuriza bambwira amfasha guhangana n’ibi bihe bikomeye.”

Nanone Nina yavuze ko ahumurizwa cyane n’umurongo wo muri Yesaya 40:28-31. Yagize ati: “Yehova akomeje kumfasha kugarura agatege. Nibonera cyane urukundo rwa Yehova mu buryo bwihariye. Kera najyaga mbisoma mu bitabo byacu ariko ubu nanjye ndabyibonera.”

Dukomeje gusenga dusabira Nina n’abandi bose babuze ababo muri iyi ntambara. Tuzi ko Yehova azakomeza kubitaho.—Zaburi 20:2.