Soma ibirimo

1 NYAKANGA 2019
UKRAINE

Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bamuritse Bibiliya

Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bamuritse Bibiliya

Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bamuritse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo, mu rurimi rw’amarenga rw’Ikirusiya. Icyo ni ikintu kitazibagirana mu murimo dukora wo guhindura Bibiliya mu zindi ndimi. Iryo murika ryabereye mu mugi wa Lviv kuva ku itariki ya 7 Ukwakira 2018 kugeza ku ya 7 Kamena 2019. Nanone iryo murika ryabereye no mu mugi wa Kharkiv, Kiev, Odesa n’uwa Dnipro.

Igihe cyose mbere y’uko imurika ritangira, Abahamya bo mu matorero akoresha ururimi rw’amarenga, babanzaga gutumira abafite ubumuga bwo kutumva n’abatumva neza bo mu duce imurika ryabereyemo, bakabaha ubutumire kandi bakabereka videwo. Nanone abakora mu Rwego Rushinzwe Amakuru rukorera ku biro by’Abahamya byo muri Ukraine, batumiye abarimu, abanyamakuru n’abayobozi.

Abitabiriye iryo murika ryabaye ku nshuro ya mbere mu mugi wa Lviv, beretswe porogaramu zifasha abafite ubumuga bwo kutumva bakiga Bibiliya, urugero nka porogaramu ya JW Library Sign Language®. Nanone beretswe amateka ya Bibiliya, kuva ari umuzingo kugeza icapwe ari ibitabo bisanzwe, urugero nka Bibiliya yacapwe mu mwaka wa 1927.

Dushimishwa no kuba Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo iboneka mu rurimi rw’amarenga rw’Ikirusiya. Twizeye ko izafasha abantu bose bakoresha urwo rurimi, bakagira ubumenyi nyakuri bw’Ibyanditswe.—Matayo 5:3.