Soma ibirimo

18 NYAKANGA 2014
UKRAINE

Amakuru y’Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine no muri Crimée

Amakuru y’Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine no muri Crimée

LVIV muri Ukraine—Ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri Ukraine bivuga ko ku itariki ya 17 Kamena 2014, hari Umuhamya wo mu mugi wa Kramatorsk uri mu burasirazuba bw’icyo gihugu wahitanwe n’igisasu cyaturikiye iruhande rw’imodoka ye. Kuva imyivumbagatanyo yatangira muri icyo gihugu mu mezi ashize, nta wundi Muhamya wari wapfa cyangwa ngo akomereke bikabije. Icyakora byabaye ngombwa ko Abahamya babarirwa mu magana bavanwa mu duce turi mu burasirazuba bwa Ukraine tuberamo iyo myivumbagatanyo. Ubu abo bakuwe mu byabo bacumbikiwe n’Abahamya bagenzi babo.

Nubwo ibikorwa by’urugomo bikomeje muri icyo gihugu, Abahamya bakomeje kugeza ku baturanyi babo ubutumwa bwo kubahumiriza bushingiye kuri Bibiliya. Mu byumweru bya mbere byo muri Kamena 2014, Abahamya bagize amakoraniro mu mutuzo, yabereye mu duce dutandukanye two mu burasirazuba bwa Ukraine. Ayo makoraniro yarimo disikuru zishingiye kuri Bibiliya n’ibyerekanwa bigaragaza uko inama zo muri Bibiliya zashyirwa mu bikorwa. Abantu basaga 5.200 baje muri ayo makoraniro. Muri Ukraine no muri Crimée hazabera amakoraniro y’iminsi itatu agera kuri 40, kandi ayo makoraniro azibanda ku nyigisho yo muri Bibiliya ivuga ibirebana n’amahoro dutegereje, azabaho mu gihe cy’Ubwami bw’Imana. Biteganyijwe ko ayo makoraniro azitabirwa n’abantu basaga 165.000, ubariyemo n’abo muri Crimée bagera ku 7.500.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000

Muri Ukraine: Vasyl Kobel, tel. +38 032 240 9323