Soma ibirimo

Umuvandimwe David Splane wo mu Nteko Nyobozi hamwe n’umugore we bakiranywe urugwiro ubwo bari ku kibuga k’indege mpuzamahanga i Lviv.

9 UGUSHYINGO 2018
UKRAINE

Abahamya bo muri Ukraine bagaragaje ubumwe n’umuco wo kwakira abashyitsi

Abahamya bo muri Ukraine bagaragaje ubumwe n’umuco wo kwakira abashyitsi

Ku itariki ya 6 kugeza ku ya 8 Nyakanga 2018, Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bakiriye abavandimwe na bashiki bacu babarirwa mu bihumbi bari baje mu ikoraniro ryihariye ryabereye i Lviv muri Ukraine. Abo bashyitsi babarirwa mu 3300 baturutse mu bihugu ikenda baje muri Ukraine, kandi bishimiye mbere na mbere disikuru zatanzwe zari mu ikoraniro rifite umutwe uvuga ngo: “Gira ubutwari.” Nanone bishimiye cyane ukuntu bakiriwe n’abavandimwe bo muri Ukraine.

Imyiteguro y’iryo koraniro yatangiye muri Mata 2017 kandi mu gihe cy’umwaka n’amezi atatu, Abahamya batuye muri ako gace bagiye baza gufasha mu mirimo yo kwitegura ikoraniro n’iyo kwita ku bashyitsi bari kuza mu gihe k’ikoraniro baturutse hirya no hino. Abashyitsi batumiwe bishimiye ibintu byihariye biranga umuco w’abantu bo muri Ukraine hakubiyemo imbyino zabo, umuzika wabo n’ibyokurya byaho biryoha cyane. Hashyizweho gahunda yo gutembereza abashyitsi mu nzu ndangamurage yo muri ako gace, bakabereka ibihome byubatswe kera cyane hamwe n’imisozi yaho iteye amabengeza. Nanone abashyitsi bishimiye cyane kujyana n’abavandimwe bo muri Ukraine mu murimo wo kubwiriza.

Iryo koraniro ryabereye muri sitade nini yo mu mugi wa Lviv kandi haje abantu barenga 25.000. Bimwe mu byizwe muri iryo koraniro byerekanywe mu zindi sitade 15 hamwe no mu Mazu y’Ubwami yo hirya no hino mu gihugu. Abateranye bose hamwe bari 125.000 kandi habatijwe abantu 1420.

Umuvandimwe wari uhagarariye ibiro by’ishami byo muri Ukraine witwa Ivan Riher yagize ati: “Twishimiye cyane iri koraniro ryihariye kandi twanejejwe no kwakira abavandimwe na bashiki bacu bavuye mu bihugu bitandukanye. Twabonye uburyo bwo kwakira abashyitsi baturutse hirya no hino, tubagaragariza umuco uranga abantu bo muri Ukraine. Ibyo byatumye turushaho kwishimira ubumwe buranga umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose.”—Zaburi 133:1.

 

Abateranye mu ikoraniro ryabereye kuri sitade iri i Lviv bari 25.489.

Uyu mukecuru ni we ukuze cyane mu bantu bagera ku 1.420 babatijwe.

Umwe mu bakiri bato babatirijwe muri iryo koraniro.

Ababwiriza bo muri ako gace bajyanye n’abashyitsi mu murimo wo kubwiriza, bajya gutumira abantu muri iryo koraniro.

Ibiro by’ishami byakodesheje inzu yitwa Opera iri i Lviv, ikaba ari imwe mu nzu nini ziri muri uwo mugi. Abashyitsi bishimiye cyane kubona imbyino n’indirimbo biranga umuco wo muri Ukraine. Uwo mugoroba udasanzwe wasojwe n’indirimbo yitwa “Yehova ni ryo zina ryawe,” maze bose bayiririmbira hamwe.

Abahamya bo muri Ukraine barimo berekana imbyino gakondo.

Ikoraniro rirangiye, Abahamya bo muri Ukraine bamanitse ibyapa bagaragaza ko bakunda cyane bagenzi babo bari baje muri iryo koraniro.