Soma ibirimo

10 NYAKANGA 2015
UKRAINE

Abahamya bo mu burasirazuba bwa Ukraine batotezwa bazira imyizerere yabo

Abahamya bo mu burasirazuba bwa Ukraine batotezwa bazira imyizerere yabo

Mu burasirazuba bwa Ukraine, udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro dushimuta Abahamya ba Yehova tukabakorera ibikorwa by’iyicarubozo tubitewe n’urwango rushingiye ku idini. Guhera muri Kanama 2014, utwo dutsiko tumaze gushimuta Abahamya 26. Muri ako gace hari Abahamya benshi. Kuba bakora umurimo wo kubwiriza kandi ntibivange muri politiki bituma bamenyekana cyane. Bamwe mu bagize utwo dutsiko bitwaje akaduruvayo kari muri ako gace maze bibasira Abahamya ba Yehova. *

Ibikorwa by’urugomo bakorewe

  • Ku itariki ya 21 Gicurasi 2015, abapolisi bakuru babiri bo mu mugi wa Stakhanov bafunze Abahamya babiri b’abasaza barengeje imyaka 60 babaziza ko bakora umurimo wo kubwiriza. Babashinje guhungabanya umutekano maze babafunga iminsi 15. Muri iyo minsi bari bafunzwe, babashinjaga ko ari abatasi kandi bakabahata ibibazo bashaka kumenya uko umuryango w’Abahamya ba Yehova ukora. Abagize itorero basabye umushinjacyaha kurekura abo Bahamya ariko arabyanga. Mu mizo ya mbere, abo Bahamya ntibari bemerewe gusurwa na bene wabo cyangwa bagenzi babo bahuje ukwizera. Ariko nyuma yaho bemerewe kubazanira ibyokurya, imyambaro n’imiti incuro eshatu mu cyumweru. Umwe muri abo Bahamya yarekuwe ku itariki ya 2 Kamena 2015 naho undi arekurwa bukeye bwaho, ariko bose bategekwa kuva muri ako gace.

  • Ku itariki ya 17 Gicurasi 2015, abantu bitwaje intwaro bo mu karere ka Novoazovsk bafashe Abahamya ba Yehova bane barabafunga, hanyuma babapfuka ibitambaro mu maso maze babashorera babatunze imbunda, babajyana ku biro bikuru by’abasirikare byo muri ako gace. Bamaze amasaha abiri babakubita bya kinyamaswa kandi babakangisha ko amaherezo bari bubice. Basabye umuto muri bo kujya mu gisirikare naho abandi basabwa kwemera ko idini ry’Aborutodogisi ari ryo dini ry’ukuri ryonyine. Abo Bahamya bafungiwe mu kumba gafunganye maze bukeye bwaho bararekurwa.

  • Ibi ni ibikomere by’Abahamya babiri bashimutiwe mu gace ka Novoazovsk bagakubitwa

  • Ku itariki ya 22 Mutarama 2015, abantu batatu bitwaje intwaro bashimuse Umuhamya bamukuye aho yakoreraga i Donetsk. Abagize umuryango we ntibari bazi aho ari cyangwa impamvu yashimuswe. Igihe yari afunzwe yagiye asobanura kenshi impamvu ativanga muri politiki maze afungurwa nyuma y’iminsi icyenda.

  • Ku itariki ya 9 Kanama 2014, umuntu witwaje intwaro yashimuse Abahamya babiri b’i Stakhanov mu karere ka Luhansk. Bafunzwe iminsi itandatu bakubitwa kenshi kandi ababafunze babakangisha ko babica urubozo kugeza bashizemo umwuka. Nanone ntibemeye ko bahabwa ibyokurya bihagije, imyambaro ikwiriye n’imiti. Ababashimuse babahatiraga kwihakana ukwizera kwabo, kuvuga amasengesho y’Aborutodogisi no kuramya amashusho, ibyo bikaba bigaragaza ko bafashwe bazira idini. Nubwo bagiriwe nabi bene ako kageni bakomeje kuba indahemuka.

Abahamya ba Yehova bakurikiza imyizerere yabo bakanga kwifatanya mu ntambara, kwigaragambya cyangwa gutanga amafaranga yo gushyigikira ingabo zihanganye zo muri Ukraine. Udutsiko tw’abantu bitwaje intwaro twagiye twibasira Abahamya ba Yehova kubera ko bativanga muri politiki kandi bakaba atari abayoboke b’idini ry’Aborutodogisi. Ibitero babagabaho biba bigamije gutuma bihakana ukwizera kwabo.

Bakomeje gushikama nubwo batotezwa

Muri iki gihe, ako gace karacyaberamo imirwano kandi nta wurakigarurira. Ni yo mpamvu Abahamya badashobora kubona uwo baregera. Abahamya bamenyesheje ibyo bibazo amahanga n’intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye igenzura ibikorwa by’iyicarubozo.

Abahamya ba Yehova bo mu burasirazuba bwa Ukraine biyemeje kutagira aho babogamira mu bibazo bya politiki no gukomeza gusenga mu ibanga uko ingorane bahura na zo zaba zimeze kose. Bakomeje kwiringira ko abayobozi bo muri ako gace bazashyigikira uburenganzira bw’ibanze umuntu afite bwo kujya mu idini ashaka.

^ par. 2 Abantu bitwaje intwaro bagabye ibitero kuri Yuriy, uri ku ifoto ibumburira iyi nkuru, bamuziza ko ari Umuhamya wa Yehova. Igihe kimwe bamufatiye mu muhanda avuye kubwiriza, izindi ncuro ebyiri bamusanga iwe mu rugo. Bamusabye kuva mu idini ry’Abahamya ba Yehova.