Soma ibirimo

Ku wa Gatanu, tariki ya 4 Kanama 2017, umutwe wihariye ushinzwe kurwanya iterabwoba uri kumwe n’abasirikare n’abaporisi, bahagaritse amateraniro y’Abahamya ba Yehova yarimo abera mu gace ka Alchevsk na Luhansk, bavuga ko hatezwe igisasu

13 UKUBOZA 2017
UKRAINE

Abahamya ba Yehova bo mu burasirazuba bwa Ukraine bavutswa umudendezo wabo

Abahamya ba Yehova bo mu burasirazuba bwa Ukraine bavutswa umudendezo wabo

Intambara imaze imyaka ine mu bice bya Luhansk na Donetsk byo mu burasirazuba bwa Ukraine, yatumye imibereho y’abahatuye irushaho kuba mibi. Abahamya ba Yehova baba muri ibyo bice, bakomeje guhura n’ibibazo bazira idini ryabo. Biragaragara ko abategetsi baho bashaka kugendera ku mwanzuro uherutse gufatwa n’urukiko rwo mu Burusiya wo guca Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu. Bamwe mu bategetsi ba Ukraine bigana ibibera mu Burusiya, bagahamya ibyaha Abahamya ba Yehova baba mu bice bayobora, kandi bakabavutsa umudendezo wabo wo gusenga.

Ibimenyetso by’ibihimbano

Abategetsi bo muri Ukraine bigana amayeri y’abashinjacyaha bo mu Burusiya, bagahimba ibimenyetso kugira ngo babone uko barega Abahamya ba Yehova.

  • Muri Nyakanga 2017, Urukiko rw’Ikirenga rwo mu ntara ya Donetsk rwashyize udutabo tw’Abahamya ba Yehova ku rutonde rw’ibitabo birimo ibitekerezo by’ubutagondwa. Abahamya ba Yehova ntibigeze bamenyeshwa mbere y’igihe ibyerekeye urwo rubanza, cyangwa ngo bahabwe kopi z’imyanzuro yarwo kugira ngo barebe niba bajuririra uwo mwanzuro.

  • Muri Kanama 2017, ibiro by’umushinjacyaha wo mu ntara ya Novoazovsk n’iya Debaltsevo byasohoye inyandiko yo kwihaniza Abahamya, ibabuza kutongera gutanga ibitabo by’idini ryabo, urugero nk’Umunara w’Umurinzi na Nimukanguke!, batabanje kubisabira uburenganzira. Abo bategetsi batumye n’ibindi bitabo bitashyizwe ku rutonde rw’ibiriho ibitekerezo by’ubutagondwa, bidakomeza gutangwa kandi bavuga ko nihagira igitabo cyongera gutangwa, bazafunga abasaza b’itorero. Nanone ibintu nk’ibyo byabaye ku Bahamya bo mu mugi wa Makeyevka.

  • Ku itariki ya 4 Kanama 2017, abagize umutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba bazanye n’abasirikare n’abaporisi, barogoya amateraniro y’Abahamya ba Yehova yari yabereye mu gace ka Alchevsk na Luhansk, bavuga ko aho hantu hatezwe igisasu. Bahise basohora abari bahateraniye bose, maze bagenda basaka buri wese. *

Barogoye amateraniro yari yabereye mu gace ka Alchevsk

Mu gace ka Alchevsk, hafashwe videwo igaragaza abo baporisi basaka iyo nzu, bigira nkaho barimo bashakisha igisasu. Nyuma yo gusaka, bavuze ko babonye ibitabo by’Abahamya ba Yehova, kandi ko basanzemo inyandiko zirwanya leta iyobora uburasirazuba bwa Ukraine, * ariko mu by’ukuri byari byashyizwemo n’abo baporisi.

Ibirego bidafite ishingiro bigamije kubangamira Abahamya ba Yehova

Hashize ibyumweru runaka nyuma y’icyo gitero, abategetsi bo muri Luhansk bashinje Abahamya ibirego bidafite ishingiro bavuga ko ari abanzi ba leta iyobora uburasirazuba bwa Ukraine. Ku itariki ya 28 Kanama 2017, Oleksandr Basov, wungirije Minisitiri w’Umutekano muri iyo leta, yavuze amagambo aharabika Abahamya ba Yehova. Yagarutse kuri bya bitabo bavuga ko basanze mu Nzu y’Ubwami yo mu gace ka Alchevsk, avuga ko ari ikimenyetso kigaragaza ko Abahamya bashyigikira imitwe y’iterabwoba ikorera mu gace ka Luhansk.

Ivan Riher, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Ukraine yagize ati: “Ibitabo uwungirije Minisitiri w’Umutekano avuga ko byabonetse mu Nzu y’Ubwami, ababibonye ni bo bari babishyizemo. Wenda birashoboka ko ibyo bitabo byatanzwe mu gace ka Alchevsk, ariko icyo tuzi cyo ni uko atari Abahamya ba Yehova babitanze. Ntibivanga muri poritiki; ibyo bigaragarira ku Bahamya babarirwa mu magana bafunzwe bazira kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Nta Muhamya wa Yehova n’umwe wigeze ashyigikira uruhande na rumwe mu mpande zihanganye muri Ukraine.” *

Abahamya ba Yehova bakomeje gutotezwa

Hari Abahamya ba Yehova bo muri ako gace bavuze ko abategetsi bagiye bababuza kugeza ku bandi ibyo bizera kandi bakabihaniza bavuga ko nibakomeza bazabashyikiriza porisi. Abenshi mu Bahamya bagiye bitaba inzego zishinzwe umutekano. Iyo zibatumije, zibahata ibibazo, zikabatera ubwoba kandi zikabashyiraho igitutu zibabaza amazina y’ababahagarariye. Nanone abategetsi bo muri ako gace bagiye barogoya amateraniro y’Abahamya.

Ibikorwa by’ivangura n’ibitotezo Abahamya ba Yehova bo mu gace ka Luhansk na Donetsk bahura na byo birenze kubuzwa amahwemo, kuko ari ukwibasira idini ryabo n’umudendezo wabo mu by’idini. Abahamya ba Yehova bagaragaza amakenga kandi bakomeje gushaka uko inkiko zabarenganura kugira ngo bakomeze umurimo wabo wo kubwiriza.

^ par. 7 Abasaza b’itorero babiri bo mu mugi wa Alchevsk bahaswe ibibazo umunsi wose. Basobanuye ko igihe cyose intambara yamaze, bakomeje guteranira mu Nzu y’Ubwami yabo iri hafi y’ibiro by’abayobozi b’ingabo, nta nkomyi. Icyakora, umusaza w’itorero yaciwe amande agera ku 70.000 y’amafaranga y’u Rwanda bihwanye n’ibihumbi 5.000 by’amafaranga akoreshwa muri icyo gihugu, azira kuyobora amateraniro mu gihe k’intambara.

^ par. 8 Umutwe witwa “Repubulika ya Luhansk” ni wo ugenzura uturere tumwe na tumwe two mu ntara ya Luhansk.

^ par. 11 Mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2014, perezida wa Ukraine yatanze itegeko ryo kwinjiza abantu mu gisirikare kubera intambara yaberaga mu ntara ya Donestsk na Luhansk. Igihe Vitaliy Shalaiko, wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ukraine none ubu akaba ari Umuhamya wa Yehova, yahamagarirwaga gusubira mu gisirikare, yashubije ko umutimanama we utabimwemerera. Ku itariki ya 23 Kamena 2015, Urukiko rwihariye rwo muri Ukraine ruburanisha imanza mbonezamubano n’imanza z’inshinjabyaha, rwashyigikiye ikemezo yafashe cyo kutajya mu gisirikare. Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine na bo bafashe umwanzuro nk’uwa Vitaliy Shalaiko.