Soma ibirimo

6 NYAKANGA 2015
UKRAINE

Abahamya ba Yehova bo mu gace karimo intambara muri Ukraine bakurikiranye amateraniro yihariye

Abahamya ba Yehova bo mu gace karimo intambara muri Ukraine bakurikiranye amateraniro yihariye

LVIV muri Ukraine—Ku itariki ya 14 Gashyantare 2015 Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine bagize amateraniro yihariye yari agamije gufasha mu buryo bw’umwuka bagenzi babo bahuje ukwizera basaga 17.000, bari mu gace kazahajwe n’intambara mu burasirazuba bwa Ukraine. Ayo materaniro yamaze amasaha abiri yabereye ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri i Lviv akurikiranwa n’abari mu burasirazuba bwa Ukraine no hirya no hino muri icyo gihugu. Ayo materaniro yabaye mu gihe gikwiriye kuko mbere yaho ku itariki ya 24 Mutarama 2015 hari ibisasu byaguye ku mugi wa Mariupol uri ku cyambu, kikangiza amazu 3 y’Abahamya n’andi mazu mato yo gucumbikamo 58. Ibyo bisasu byahitanye Umuhamya wari ufite imyaka 16 binakomeretsa cyane undi.

Abantu bateraniye hamwe mu Nzu y’Ubwami iri mu mugi wa Makiyivka wibasiwe n’intambara, bakurikiye amateraniro yaberega ku biro by’ishami byo muri Ukraine.

Ibiro by’ishami byo muri Ukraine bibifashijwemo n’ibiro by’ishami byo mu Burusiya, byafashe ayo materaniro kuri videwo kugira ngo Abahamya bo muri Belarusi no mu Burusiya bayakurikirane. Ibyo byatumye Abahamya bagera ku 186.258 bo muri Belarusi no mu Burusiya bakurikira ayo materaniro, hiyongeraho abagera ku 150.841 bo muri Ukraine, bose hamwe baba 337.099.

Gustav Berki, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Ukraine, yaravuze ati “raporo zivuga ibikorwa by’ubutabazi byakorewe muri Ukraine zahumurije abari mu duce twibasiwe n’intambara. Nanone bahumurijwe no kumenya ko komite y’ubutabazi y’i Rostov-on-Don mu Burusiya irimo kwita ku bavandimwe bacu bahunze.”

Yaroslav Sivulskiy, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova mu Burusiya, yaravuze ati “hirya no hino ku isi Abahamya ba Yehova bazwiho kuba ari abanyamahoro no kuba batagira aho babogamira muri politiki. Aya materaniro yagaragaje impamvu zishingiye kuri Bibiliya zituma tutagira aho tubogamira muri politiki. Yadufashije kumva ko twaba turi Abarusiya, abo muri Ukraine cyangwa abaturage b’ikindi gihugu icyo ari cyo cyose, nta ruhande na rumwe tubogamiraho mu ntambara.”

Abahamya ba Yehova babiri bo mu gace ka Horlivka, mu mugi wa Donetsk barokotse igisasu cyashenye inzu yabo igihe bari bayirimo.

Kugeza ubu ibiro by’ishami bya Ukraine bimaze gushyiraho komite z’ubutabazi 14 zo kwita ku bashegeshwe n’intambara. Izo komite zahaye Abahamya n’abatari Abahamya bo mu gace kazahajwe n’intambara toni 149 z’ibyokurya na toni 21 z’imyambaro. Nanone izo komite zashakiye amacumbi impunzi zisaga 7.600 kandi zisana amazu yo guturamo n’Amazu y’Ubwami (amazu yo gusengeramo) yangiritse, zubaka n’ayasenyutse. Urugero, hashize iminsi ibiri gusa cya gisasu gitewe mu mugi wa Mariupol, komite y’ubutabazi yahise ishaka abantu 160 bo gusana amazu 34 yari yangiritse.

Parikingi y’imodoka yateweho ibisasu iri iruhande ry’Inzu y’Ubwami (ntigaragara ku ifoto) mu mugi wa Mariupol.

Nyuma yaho, Berki yavuze ko ibiro by’ishami byo muri Ukraine bitahaye abantu ibintu byo kubatunga gusa. Yaravuze ati “uretse ayo materaniro yihariye yabaye, abagenzuzi basura amatorero basuye amatsinda y’Abahamya ba Yehova agera ku 136 ari mu duce twazahajwe n’intambara. Nanone nk’uko bisanzwe bikorwa mu matorero y’Abahamya ba Yehova yo hirya no hino ku isi, abasaza bakora uko bashoboye kose bagahumuriza abantu bo mu matorero yabo kandi bakabafasha mu buryo bw’umwuka.”

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Belarusi: Pavel Yadlouski, tel. +375 17 292 93 78

U Burusiya: Yaroslav Sivulskiy, tel. +7 812 702 2691

Ukraine: Gustav Berki, tel. +38 032 240 9323