Soma ibirimo

UKRAINE

Icyo twavuga kuri Ukraine

Icyo twavuga kuri Ukraine

Abahamya ba Yehova bamaze imyaka isaga ijana bemewe muri Ukraine. Bahawe ubuzima gatozi ku itariki ya 28 Gashyantare 1991, mbere gato y’uko Ukraine ibona ubwigenge.

Abanazi n’Abasoviyeti batoteje cyane Abahamya ba Yehova bo muri Ukraine. Ku itariki ya 8 Mata 1951, abategetsi b’Abasoviyeti bafashe Abahamya basaga 6.100 bo mu burengerazuba bwa Ukraine babacira muri Siberiya. Ibintu byacurutseho gato muri Kamena 1965, Urukiko rw’Ikirenga rwa Ukraine rumaze kwemeza ko ibitabo by’Abahamya ba Yehova ari ibyo mu rwego rw’idini, bitarwanya Abasoviyeti. Abategetsi baretse gufata abantu babaziza gusoma ibitabo by’Abahamya, ariko bakomeza gufunga Abahamya babaziza ko babwira abandi ibyo bizera. Muri Nzeri 1965, leta yaciye iteka ryo kurekura Abahamya bari baraciriwe muri Siberiya mu wa 1951, ariko abenshi muri bo ntibemerewe gusubira mu ngo zabo. Ibitotezo bikaze byarakomeje kugeza mu ntangiriro y’imyaka ya za 80.

Muri iki gihe, Abahamya ba Yehova bafite umudendezo wo guteranira hamwe no gukora umurimo wo kubwiriza batabangamiwe n’abayobozi. Icyakora, Abahamya bagiye bakorerwa ibikorwa by’urugomo. Nta kintu kigaragara abayobozi bakoze ngo barinde Abahamya ba Yehova cyangwa amazu basengeramo kandi incuro nyinshi ntibahanaga abakoraga ibyo bikorwa b’urugomo. Uko kudahana kwatumye abo bagizi ba nabi bakaza umurego. Ibyo byose hamwe n’imyivumbagatanyo yo mu burasirazuba bw’icyo gihugu byatumye ibitero bigabwa ku Bahamya birushaho kwiyongera.