Soma ibirimo

8 KAMENA 2015
UKRAINE

Inkiko zo muri Ukraine zashyigikiye abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Inkiko zo muri Ukraine zashyigikiye abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Imidugararo n’intambara biri mu burasirazuba bwa Ukraine byatumye mu mpeshyi yo mu mwaka wa 2014 perezida w’icyo gihugu atanga itegeko rihururiza abantu kujya mu gisirikare mu gihe gito. Vitaliy Shalaiko wahoze ari umusirikare mu ngabo za Ukraine none ubu akaba ari Umuhamya ba Yehova, na we yahamagariwe gusubira ku rugamba. Yitabye ku biro bya gisirikare byo mu karere k’iwabo avuga ko umutimanama we utamwemerera kujya mu gisirikare kandi ko yifuza gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare.

Ibyo biro byanze icyifuzo cya Vitaliy Shalaiko, ahubwo bimushinja icyaha cyo kwanga kujya mu gisirikare igihe leta yashishikarizaga abantu kukijyamo. Muri izi mvururu za vuba aha, bwari bubaye ubwa mbere muri Ukraine umuntu yanga kujya mu gisirikare bitewe n’imyizerere ye.

Vitaliy Shalaiko wahoze ari umusirikare, asobanukiwe neza ko guverinoma ifite inshingano yo kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage bayo. Ariko yabanje kugereranya itegeko ryo kujya mu gisirikare n’ihame rya Bibiliya rigira riti “ibya Kayisari mubihe Kayisari, ariko iby’Imana mubihe Imana.” * Kubera ko ari umubwirizabutumwa, yumva agomba kubaha ubuzima bw’abantu bose, agakunda abantu bose igihe cyose. *

Mu rukiko: Ese gukora imirimo isimbura iya gisirikare ni ukwanga kujya mu gisirikare?

Ku itariki ya 13 Ugushyingo 2014, Urukiko rw’akarere rwa Novomoskovsk ruri mu karere ka Dnipropetrovsk rwumvise icyaha Shalaiko yaregwaga cyo kwanga kujya mu gisirikare. Rwasanze atarigeze yanga kwitaba ubuyobozi bwa gisirikare cyangwa abakoraga igenzura, ahubwo ko yitabye igihe yahamagarwaga. Urukiko rwemeje ko Shalaiko “afite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ndetse n’igihe leta ishishikariza abantu kukijyamo, kuko aba mu idini ryigisha ko abayoboke baryo batagomba gukoresha intwaro.”

Nanone, urwo rukiko rw’akarere rwemeje ko Shalaiko afite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare nk’uko “byemezwa n’itegeko nshinga rya Ukraine.” Urwo rukiko rwavuze kandi ko Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu * hamwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu byemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kujya mu idini ashaka. Umucamanza yavuze ko Shalaiko ahanaguweho icyaha yaregwaga cyo kutajya mu gisirikare, ariko umushinjacyaha arajurira.

Mu bujurire: Ese umuntu uhamagariwe kujya mu gisirikare aba agomba kwirengagiza umutimanama we?

Uwo mushinjacyaha yajuriye avuga ko kuba itegeko nshinga rivuga ko buri wese afite inshingano yo kurwanirira igihugu cye, bivanaho uburenganzira umuntu afite bwo kujya mu idini ashaka no gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Yakomeje avuga ko imyanzuro y’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu idakurikizwa mu gihe cyo gushishikariza abantu gutabara igihugu.

Ku itariki ya 26 Gashyantare 2015, Urukiko rw’Ubujurire rwa Dnipropetrovsk rwemeje ko “kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’uko umutimanama wawe ubikubuza, bitandukanye no kwanga kukijyamo nta mpamvu yumvikana ufite.” Urukiko rwafashe icyo cyemezo rushingiye ku myizerere ya Shalaiko no ku mwanzuro w’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu wavugaga ko “iyo myizerere ishyigikirwa n’ingingo ya 9 y’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi.” * Iyo ngingo iha umuntu uburenganzira bwo kuvuga icyo atekereza, gukoresha umutimanama we no kujya mu idini ashaka.

Nanone urukiko rw’ubujurire rwabonye ko iyo ngingo ya 9 y’Amasezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ivuga ko guhangayikira “umutekano w’igihugu . . . bitavutsa umuntu uburenganzira ahabwa n’amategeko.” Abacamanza bavuze ko “kubungabunga umutekano w’igihugu bitavutsa umuntu uburenganzira afite bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we.” Bashoje bavuga ko itegeko rya leta ya Ukraine riha abantu uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare rikurikizwa no mu gihe leta ishishikariza abantu kujya mu gisirikare. Urukiko rw’ubujurire rwashimangiye umwanzuro wari warafashwe n’urukiko maze rugira Vitaliy Shalaiko umwere.

Kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu si icyaha

Imyanzuro y’urukiko rw’ibanze n’urukiko rw’ubujurire zo mu burasirazuba bwa Ukraine yemera kandi igashyigikira ko umuntu afite uburenganzira bwo gukoresha umutimanama we no gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ndetse no mu bihe by’umutekano muke. Imyanzuro yafashwe mu rubanza rwa Shalaiko ihuje n’amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’ibanze umuntu afite bwo gukoresha umutimanama we. *

Icyakora, umushinjacyaha yajuririye Urukiko Rukuru rwa Ukraine Ruburanisha Abasivili n’Abaregwa Ibyaha Binyuranye, atanga ikirego gisa n’icyo yari yaratanze mu rukiko rw’ubujurire rukacyanga. Ku itariki ya 30 Mata 2015, abajyanama mu by’amategeko ba Shalaiko banditse inzandiko zamagana ubujurire bw’umushinjacyaha.

Shalaiko ni umwe mu Bahamya babarirwa mu bihumbi bo muri Ukraine bahamagariwe kujya mu gisirikare. Bose barahamagawe kandi baritaba, basaba ko bakora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, itabangamiye imyizerere yabo. Muri rusange, abayobozi bagiye babibemerera. Abahamya bake gusa ni bo bajyanywe mu nkiko. Ahasigaye, Urukiko Rukuru rwa Ukraine ni rwo ruzagena niba icyo gihugu kizemerera Abahamya ba Yehova kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.

^ par. 4 Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Kuki mutifatanya mu ntambara?

^ par. 7 Ukraine yashyize umukono ku Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu mu mwaka wa 1997.

^ par. 10 Urukiko rw’ubujurire rwafashe umwanzuro rushingiye ku myanzuro Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu rwari rwarafashe mu rubanza Abahamya ba Yehova b’i Moscou n’abandi baburanagamo n’u Burusiya hamwe n’urubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya.

^ par. 13 Reba urubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya [GC], no. 23459/03, §§ 98-111, ECHR 2011; urubanza Jeong et al. yaburanagamo na Repubulika ya Koreya, UN Doc CCPR/C/101D/1642-1741/2007 (24 Werurwe 2011) §§ 7.2-7.4.