Ibintu byihariye byabaye mu mateka ya Ukraine
KU ITARIKI YA 23 KAMENA 2015—Urukiko Rwihariye rwo muri Ukraine rwashimangiye umwanzuro w’uko abantu bafite uburenganzira bwo kuyoborwa n’umutimanama mu gihe bahamagawe mu gisirikare
KU ITARIKI YA 26 NZERI 2012—Urukiko rw’Ikirenga rwahagaritse abashakaga gufatira inyubako z’ibiro by’ishami
MURI NZERI 1998—Abahamya ba Yehova bubatse ibiro by’ishami bishya mu mugi wa Lviv
KU ITARIKI YA 28 GASHYANTARE 1991—Abahamya ba Yehova babonye ubuzimagatozi
KU ITARIKI YA 30 NZERI 1965—Itegeko ry’Abasoviyeti ryarekuye Abahamya ba Yehova bose bari baroherejwe muri Siberiya
KU ITARIKI YA 8 MATA 1951—Leta yafashe Abahamya bagera ku 6.100 bo mu burengerazuba bwa Ukraine babohereza mu Siberiya
MURI KAMENA 1949—Abayobozi b’Abasoviyeti banze ibyo Abahamya basabye ko bahabwa ubuzimagatozi
MU MWAKA WA 1939—Abayobozi bayoboraga mu burengerazuba bwa Ukraine bahagaritse umurimo w’Abahamya, barabatoteza kandi barabafunga
MU MWAKA WA 1926—Abahamya bashyizeho ibiro bya mbere mu mujyi wa Lviv
MU MWAKA WA 1911—Abahamya ba Yehova batanze disikuru mu mujyi wa Lviv