11 UGUSHYINGO 2014
UKRAINE
Nubwo muri Ukraine hari intambara, Abahamya baho bateranye mu mahoro babona na Bibiliya
LVIV, Ukraine—Nubwo intambara ikomeje guca ibintu mu burasirazuba bw’icyo gihugu, ku itariki ya 4 kugeza ku ya 6 Nyakanga 2014, Abahamya ba Yehova bateraniye hamwe i Lviv mu ikoraniro ry’iminsi itatu rifite umutwe uvuga ngo “Mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana”. Anthony Morris wo mu Nteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova yatangarije abari aho ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya, yo mu rurimi rw’ikinyawukereniya gihuje n’igihe tugezemo.
Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu, byashyizeho gahunda yo gufasha abantu bari ahandi gukurikirana ibice bimwe na bimwe by’ikoraniro kuri videwo. Abo ni abantu bari bari mu yindi migi 8 hamwe n’abo mu duce 62 two mu ntara ya Donetsk, irimo kuberamo imirwano. Abateranye iryo koraniro bose ni 82.832, ubariyemo abarikurikiye kuri videwo bari mu tundi duce, hamwe n’abantu 18.336 bari bateraniye muri sitade i Lviv. Icyo gihe habatijwe abantu 1.068.
Ku munsi wa mbere w’ikoraniro, porogaramu yarogowe no kwikanga ko aho hantu hagiye guterwa igisasu, ku buryo byabaye ngombwa ko abantu bose bava muri sitade vuba na bwangu. Abantu basaga 16.000 bari bateraniye muri iyo sitade, bose bahise basohoka mu 11 gusa. Icyakora abategetsi bamaze kwemeza ko kwari ukwibeshya, porogaramu y’ikoraniro yarasubukuwe.
Vasyl Kobel, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Ukraine, yagize ati “twashimishijwe no kubona abantu benshi cyane baza mu ikoraniro ryacu. Twanejejwe by’umwihariko no kubona Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya yasohotse bwa mbere mu cyongereza mu Kwakira 2013, none ikaba yasohotse mu rurimi rw’ikinyawukereniya. Ubu tugiye gutangariza abaturanyi bacu isezerano ryo muri Bibiliya rivuga ko mu gihe kizaza abantu bazagira amahoro; ibyo birakwiriye cyane cyane muri ibi bihe bigoye igihugu cyacu kirimo.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, wo mu rwego rushinzwe amakuru, tel. +1 718 560 5000
Muri Ukraine: Vasyl Kobel, tel. +38 032 240 9323