Soma ibirimo

13 UKUBOZA 2016
UKRAINE

Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo mu karere ka Donetsk na Luhansk muri Ukraine

Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yo mu karere ka Donetsk na Luhansk muri Ukraine

Akarere ka Donetsk

HORLIVKA: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2014, abantu bitwaje intwaro binjiye mu Nzu y’Ubwami iherereye ku muhanda wa 3A Viliamsa Akademika, biba ibikoresho by’indangururamajwi byarimo maze bayifungisha ingufuri nshyashya. Iyo Nzu y’Ubwami bayihinduye ibirindiro byabo.

  • Ku itariki ya 13 Mata 2015, ni bwo Abahamya ba Yehova bashubijwe iyo Nzu y’Ubwami.

Mu mugi wa Horlivka, 75 Akademika Koroliova St.

HORLIVKA: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 5 Nyakanga 2014, abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami. Bayihinduye ibirindiro byabo n’ikigega cy’amasasu, ariko baza kuyivamo muri Nzeri 2014. Abahamya ba Yehova basubiye muri iyo Nzu y’Ubwami maze bongera kujya bayiteraniramo.

  • Ku itariki ya 12 Ukwakira 2014, abantu bitwaje intwaro binjiye mu Nzu y’Ubwami bahagarika amateraniro kandi bategeka abari bayarimo kureka ibyo bakoraga byose. Bavuze ko idini ry’Aborutodogisi ari ryo ryonyine ryemewe muri ako karere kandi ko nta Muhamya wa Yehova uzongera kurangwa muri ako gace. Abo bantu bahinduye Inzu y’Ubwami ibirindiro byabo.

Mu mugi wa, 10 Karamzina St.

DONETSK: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 13 Kanama 2014, abantu bitwaje intwaro binjiye mu Nzu y’Ubwami bayihindura ibirindiro byabo.

  • Ku itariki ya 19 Kanama 2014, abo bantu bavuye muri iyo Nzu y’Ubwami, bagenda bibye ibikoresho by’indangururamajwi byarimo. Abahamya ba Yehova basubiye muri iyo Nzu y’Ubwami bongera kujya bayiteraniramo.

  • Ku itariki ya 18 Ukwakira 2014, abakuru b’ingabo zo muri batayo ya kane ya Oplot binjiye mu Nzu y’Ubwami, batangariza Abahamya bari barangije amateraniro ko iyo Nzu y’Ubwami bari bateraniyemo yafashwe.

  • Ku itariki ya 18 Ugushyingo 2014, abantu bitwaje intwaro bategetse Abahamya kubasinyira impapuro zemeza ko iyo Nzu y’Ubwami ibaye iya komanda wari uyoboye abasirikare bo mu karere ka Petrovskyi na Kirovskyi. Abo bantu bahinduye iyo Nzu y’Ubwami ibirindiro byabo.

Mu mugi wa Horlivka, 4 Hertsena St.

HORLIVKA: Inzu y’Ubwami yigaruriwe n’abasivili.

  • Ku itariki ya 30 Nzeri 2014, televiziyo yo muri ako karere yahaye ijambo komanda wari wigaruriye iyo Nzu Ubwami avuga ko iyo nzu yambuwe Abahamya ba Yehova kugira ngo ibe ishuri ryigishirizwamo iteramakofe. Kuva mu mwaka wa 2013, bagiye bangiza iyo Nzu y’Ubwami kandi bagerageza kuyitwika. Ubwa nyuma bagerageje kuyitwika hari ku itariki ya 5 Kamena 2014.

DONETSK: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 26 Ukwakira 2014, abantu bitwaje intwaro bo mu ngabo za Shakhtar, zitwa ko ziharanira Repubulika ya Donetsk binjiye mu Nzu y’Ubwami, none ubu bayihinduye ibirindiro byabo.

Mu mugi wa Zhdanivka, 14 Komsomolska St.

ZHDANIVKA: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 27 Ukwakira 2014, itsinda ry’abantu bitwaje intwaro bo mu mugi wa Horlivka ryigaruriye Inzu y’Ubwami rivuga ko byategetswe na komanda. Uwungirije komanda mu mugi wa Horlivka yavuze ko idini ry’Aborutodogisi ari ryo ryonyine ryemewe muri ako karere kandi ko andi madini yose atemewe.

  • Ku itariki ya 21 Ugushyingo 2014, komanda w’irindi tsinda ry’abasirikare yigaruriye ako gace maze abwira Abahamya ba Yehova ko iyo Nzu y’Ubwami ari iy’abasirikare be.

  • Ku itariki ya 20 Ugushyingo 2015, abo bantu baje kuva muri iyo nzu, Abahamya bongera kuyikoreramo.

Telmanove, 112 Pervomaiska St.

TELMANOVE: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 4 Ugushyingo 2014, abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami bashyiraho n’abantu bafite intwaro bo kuyirinda.

  • Ku itariki ya 11 Ukuboza 2014, abantu bazanye amasasu menshi bayashyira muri iyo Nzu y’Ubwami none ubu bayigize ibirindiro byabo.

Mu mugi wa Makiivka, 17 Pecherska St.

MAKIIVKA: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami hanyuma baza kuyivamo.

  • Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014, abantu bitwaje intwaro bo muri batayo ya Rus bigaruriye Inzu y’Ubwami. Basabye Abahamya kubaha imfunguzo zayo kandi babategeka kutazigera bayigarukamo ukundi. Ku munsi ukurikiyeho, uwungirije komanda yakuyeho icyapa cy’Inzu y’Ubwami ashyiraho ibendera rya batayo yabo.

  • Ku itariki ya 26 Ugushyingo 2014, iyo batayo yavuye muri iyo Nzu y’Ubwami.

HORLIVKA: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami, baza kuyivamo, ariko bongera kuyigarurira.

  • Ku itariki ya 29 Ugushyingo 2014, abantu bitwaje intwaro binjiye mu Nzu y’Ubwami iri ku muhanda wa 105-A Vitchyzniana, batangariza Abahamya bari bayiteraniyemo ko bayigaruriye. Umwe muri bo yavuze ko idini ry’Aborutodogisi ari ryo ryonyine guverinoma ya Donetsk yemera ko rikorera muri ako gace. Bashyizeho abantu bafite intwaro bo kurinda iyo Nzu y’Ubwami kandi babuza Abahamya kongera kuyigarukamo. Ku munsi ukurikiyeho abo bantu bavuye muri iyo Nzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 22 Nyakanga 2014, abantu bitwaje intwaro baje mu Nzu y’Ubwami maze bategeka abari bayirimo bose guhita basohoka. Iyo nzu barayangije cyane.

Mu mugi wa Zuhres, 1 Cherniakhovskoho St.

ZUHRES: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 20 Ukuboza 2014, komanda w’umugi yavuze ko yigaruriye iyo Nzu y’Ubwami. Yategetse Abahamya kumuha imfunguzo z’iyo Nzu y’Ubwami kandi ntibongere kuyigarukamo.

  • Ku itariki ya 19 Mata 2015, Abahamya ba Yehova bashubijwe iyo nzu.

DONETSK: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 1 Gashyantare 2015, abantu bitwaje intwaro binjiye mu Nzu y’Ubwami basaba Abahamya kubaha imfunguzo zayo no kubasinyira impapuro zemeza ko iyo Nzu y’Ubwami ibaye iy’abo bantu bitwaje intwaro kugeza igihe intambara izarangirira.

  • Ku itariki ya 29 Gashyantare 2016, Abahamya ba Yehova basubiranye iyo nzu. Icyakora yari yarangiritse cyane ku buryo yari ikeneye gusanwa kugira ngo babone uko bongera kuyiteraniramo.

YENAKIEVE: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 3 Werurwe 2015, abantu bitwaje intwaro basabye Abahamya ba Yehova kubaha imfunguzo z’Inzu y’Ubwami bakayigira ibirindiro byabo.

HORLIVKA: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 25 Nyakanga 2016, abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami yo ku muhanda wa 9 Simferopolska, bavuga ko amadini atatu gusa ari yo yemewe, kandi ko bafite gahunda yo “kurandura idini ry’Abahamya ba Yehova” mu turere two mu burasirazuba bwa Ukraine.

Akarere ka Luhansk

Mu mugi wa Antratsyt, 4 Komunarska St.

ANTRATSYT: Abasivili bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Muri Nzeri 2014, abantu batazwi bigaruriye Inzu y’Ubwami incuro ebyiri zose. Bibye ibikoresho byose bya elegitoroniki byarimo maze bandika ku rukuta rwayo amagambo agira ati “Ingabo z’Aborutodogisi!”

  • Ku itariki ya 25 Nzeri 2014, televiziyo yo muri ako karere yavuze ko Amazu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova yigaruriwe, agakorerwamo imirimo itandukanye n’iyo yagenewe, urugero nko kuba amashuri y’abana b’incuke.

  • Muri Gicurasi 2015, iyo nzu yashubijwe Abahamya ba Yehova.

Mu mugi wa Rovenky, 84-A Dzerzhynskoho St.

ROVENKY: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 23 Nzeri 2014, abantu bitwaje intwaro bo muri batayo ya St. George binjiye mu Nzu y’Ubwami babuza Abahamya kuzayigarukamo. Abo bantu bayihinduye ibirindiro byabo.

  • Muri Kanama 2015, iyo nzu yashubijwe Abahamya ba Yehova.

PEREVALSK: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 5 Ugushyingo 2014, abantu bitwaje intwaro bayobowe n’uwungirije umukuru w’ingabo binjiye mu nzu y’Ubwami maze babwira Abahamya barimo ko bayigaruriye kandi ko ihindutse icyumba bazajya bariramo. Uwungirije umukuru w’ingabo yaravuze ati “iby’Abahamya ba Yehova birangiriye aha.” Yabwiye Abahamya ko batari kuzongera kubwiriza ukundi.

Mu mugi wa Krasnyi Luch, 37 Radianska St.

KRASNYI LUCH: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 5 Ukuboza 2014, abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami. Bashyizeho abantu bafite intwaro bo kuyirinda kandi baparika imodoka za gisirikare mu busitani bwayo.

BRIANKA: Abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami.

  • Ku itariki ya 26 Werurwe 2015, abantu bitwaje intwaro bigaruriye Inzu y’Ubwami. Bafashe ibikoresho byarimo byose, maze bakuraho icyapa cy’Inzu y’Ubwami, bashyiraho ikindi cyanditseho ngo “Don Host, irakomeye.”