Soma ibirimo

28 KANAMA 2015
UKRAINE

Urukiko rukuru rwa Ukraine rwashimangiye uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Urukiko rukuru rwa Ukraine rwashimangiye uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare

Urukiko rukuru rwa Ukraine rwemeje ko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bafite uburenganzira bwo gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare, ndetse no mu gihe cy’imidugararo cyangwa intambara. Uyu mwanzuro wagezweho biturutse ku miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu yo muri Ukraine no hanze yayo.

Umuhamya witwa Vitaliy Shalaiko yashinjwe icyaha cyo kwanga kujya mu gisirikare igihe leta yashishikarizaga abantu kukijyamo, kuko yasabye gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare igihe bamuhamagaraga ngo yiyandikishe. Urukiko rw’ibanze n’urukiko rw’ubujurire byamuhanaguyeho icyaha, ariko umushinjacyaha ajuririra Urukiko Rukuru rwa Ukraine Ruburanisha Abasivili n’Abaregwa Ibyaha Binyuranye. Ku itariki ya 23 Kamena 2015, urukiko rukuru rwanze ubujurire bwe, rushimangira imyanzuro yafashwe n’inkiko zo hasi.

Urukiko rukuru rwemeje ko “urukiko rw’ibanze rwari rufite ishingiro igihe rwafataga umwanzuro rushingiye ku bivugwa mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu no ku zindi manza zaciwe n’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.” Nanone urukiko rw’ibanze rwafashe uwo mwanzuro rushingiye ku rubanza Bayatyan yaburanagamo na Arumeniya. Ibyo na byo urukiko rukuru rwavuze ko bifite ishingiro. Urwo rubanza rwa Bayatyan rwaciwe n’Urugereko Rukuru rw’Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ku itariki ya 7 Nyakanga 2011. Urwo rubanza rw’icyitegererezo rwavuze ko abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bitewe n’uko bakomeye ku myizerere y’idini ryabo, barengerwa n’Ingingo ya 9 yo mu Masezerano y’Ibihugu by’i Burayi Arengera Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu. Mu rubanza rwa Vitaliy Shalaiko, urukiko rukuru rwa Ukraine rwasobanuye neza ko uburenganzira bw’abantu umutimanama utemerera kujya mu gisirikare bugomba kubahirizwa, atari muri gahunda ihoraho yo guhamagarira abantu kujya mu gisirikare gusa, ahubwo no mu gihe igihugu gishishikariza abantu kujya mu gisirikare mu gihe cy’intambara. Umwanzuro w’urwo rukiko rukuru ni wo wa nyuma, nta kundi kujurira kuzabaho.

Uwo mwanzuro wa nyuma watumye Shalaiko yumva aruhutse. Yaravuze ati “kuba igihugu cyacu gihangayikishijwe no kurinda umutekano w’abaturage bacyo, kigashishikariza abantu kujya mu gisirikare, ndabyumva rwose. Nubwo umutimanama wanjye utanyemerera kujya mu gisirikare, niteguye rwose gukora imirimo ya gisivili isimbura iya gisirikare. Nshimira inkiko kuba zaremeye ko icyifuzo cyanjye cyo kutajya mu gisirikare gishingiye ku myizerere yanjye.”

Umwanzuro uzagirira akamaro abantu benshi

Abahamya ba Yehova babarirwa mu bihumbi bo muri Ukraine bahuye n’ikibazo muri iki gihe igihugu gishishikariza abantu kujya mu gisirikare, kubera ko bativanga muri politiki. Abagiye bashinjwa ibyaha bitewe n’uko banze kujya mu gisirikare, ubu bashobora kwifashisha umwanzuro w’urubanza rwa Vitaliy Shalaiko.

Vadim Karpov, umwavoka wa Shalaiko, yaravuze ati “urukiko rukuru rwasobanuye neza ko Umuhamya wa Yehova witwa Shalaiko adashobora guhamywa icyaha bitewe n’uko yanze kujya mu gisirikare. Kuba amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bw’amadini n’ubwo kuyoborwa n’umutimanama yubahirizwa no mu gihugu nk’iki cya Ukraine cyazahajwe n’intambara n’amakimbirane, ni ibintu bikomeye.”

Ukraine yatanze urugero rwiza mu birebana no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu

Inkiko zo muri Ukraine zemeye ko kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama ari uburenganzira bw’ibanze bugomba kubahirizwa no mu gihe igihugu gishishikariza abantu kujya mu gisirikare. Si ukwihunza inshingano kandi ntibihungabanya umutekano w’igihugu. Igihe urukiko rukuru rwashimangiraga imyanzuro y’inkiko zo hasi, rwubahirije uburenganzira bw’ikiremwamuntu bw’abaturage ba Ukraine bose. Ukraine yabereye icyitegererezo ibihugu bihana abantu batajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo.