Soma ibirimo

UZUBEKISITANI

Icyo twavuga kuri Uzubekisitani

Icyo twavuga kuri Uzubekisitani

Abahamya ba Yehova bageze muri Uzubekisitani mu myaka ibarirwa muri za mirongo, mbere y’uko icyo gihugu kibona ubwigenge mu mwaka wa 1991. Mu mwaka wa 1992, icyo gihugu cyatoye Itegeko Nshinga riha abantu uburenganzira bw’ibanze. Icyakora, guverinoma y’icyo gihugu si ko buri gihe yubahirizaga ingingo z’ibanze zo muri iryo tegeko, zirebana n’uburenganzira abantu bafite mu by’idini.

Abategetsi ba Uzubekisitani bakomeje kwima amatorero y’Abahamya ba Yehova ubuzima gatozi, uretse itorero rimwe ryo mu gace ka Chirchik. a Ibyo byatumaga amateraniro y’Abahamya ba Yehova abereye ahandi hantu hatari mu Nzu y’Ubwami yo mu gace ka Chirchik, afatwa nk’anyuranyije n’amategeko. Abaporisi bahagarikaga amateraniro yabaga yabereye ahandi hantu, kabone n’iyo habaga ari mu ngo z’abantu. Abategetsi bafataga abaje muri ayo materaniro, bagafatira bimwe mu bintu byabo harimo n’ibitabo. Nanone hari abamaraga iminsi bafunzwe, bagakubitwa cyangwa bagatukwa. Hari Abahamya baciwe amande ahanitse, bahamywa ibyaha kandi bakatirwa igifungo bazira ibikorwa byo mu rwego rw’idini. Kuba leta yarimanye ubuzimagatozi, byatumye abo bantu basanzwe, b’abanyamahoro bakurikiranwa n’inkiko, bazira gusenga Imana.

Abahamya ba Yehova bakomeje kugirana ibiganiro n’inzego z’ubuyobozi, kugira ngo barebe uko amatorero yose yo muri Uzubekisitani yahabwa ubuzimagatozi, cyanecyane ayo mu karere ka Tashkent. Nibabona ubuzimagatozi, bizatuma badakomeza gukorerwa ibikorwa by’ivangura, kandi na bo babone uburenganzira bwo gusenga mu bwisanzure.

a Ryahawe ubuzimagatozi mu mwaka wa 1994, ryongera kubuhabwa mu mwaka wa 1999.