Soma ibirimo

7 MATA 2014
UZUBEKISITANI

Ese hari icyahindutse ku Bahamya ba Yehova bo muri Uzubekisitani?

Ese hari icyahindutse ku Bahamya ba Yehova bo muri Uzubekisitani?

Abahamya ba Yehova bo muri Uzubekisitani basa n’abafite icyizere cy’uko abategetsi bo muri Uzubekisitani bazabaha umudendezo wo gusenga batababangamiye. Igor Yurchenko, akaba ari umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu, wagiranye inama n’abategetsi bo muri Uzubekisitani mu mwaka wa 2013, yagize ati “mu biganiro twagiranye n’abategetsi ba Uzubekisitani twabonye hari icyahindutse, ku buryo ubona bariyemeje kugira icyo bahindura. Twizeye ko izo nama twagiranye zizatuma vuba aha ibintu birushaho kugenda neza.”

Abdubannob Akhmedov

Ikintu gitanga icyizere giherutse kuba, ni uko ku itariki ya 2 Werurwe 2013 abategetsi ba Uzubekisitani bafunguye Abdubannob Akhmedov, wari umaze imyaka ine n’igice muri gereza, mu myaka itandatu n’igice yari yarakatiwe. Ni umwe mu Bahamya batatu bari barafunzwe bazira ibikorwa by’idini bidateje akaga. Abandi Bahamya babiri bari barafunguwe mbere yaho mu mwaka wa 2012. Ubu nta Bahamya bafungiwe muri Uzubekisitani.

Hashize amezi runaka umuvandimwe Akhmedov afunguwe, abategetsi bo muri Uzubekisitani biyemereye ko hari ibyo bagiye guhindura mu rwego rwo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu. Ku itariki ya 5 Nyakanga 2013, leta ya Uzubekisitani yamenyesheje Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Igenzura ku birebana n’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ko yiteguye gukurikiza amabwiriza yatanzwe mu bihereranye no kutabangamira uburenganzira abantu bose bafite mu by’idini nta kuvangura.

Kwandikisha amatorero mashya

Ubu itorero rimwe gusa ry’Abahamya ba Yehova ryo muri Uzubekisitani, riherereye mu mugi wa Chirchik mu karere ka Tashkent, ni ryo rifite ubuzima gatozi. Icyakora, hari Abahamya ba Yehova benshi baba no mu tundi duce tw’icyo gihugu. Kubera ko kuva mu mwaka wa 1996 Abahamya batashoboye kwandikisha amatorero mashya, ubu bagira amateraniro yo gusenga Imana mu mutuzo, ariko hagize ikibazo kivuka leta ntiyabarenganura kandi bashobora guhabwa ibihano. Nanone umuvandimwe Yurchenko yagize ati “twiringiye ko ibiganiro byubaka duherutse kugirana n’abategetsi bizatuma ibintu bimera neza, bityo tugashobora kwandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko amatorero yose y’Abahamya ba Yehova yo muri Uzubekisitani.”

Abahamya ba Yehova bo muri Uzubekisitani biringiye ko bazabona umudendezo wo gusenga kandi ko vuba aha abategetsi bo muri icyo gihugu bazemera kwandika amatorero mashya, agahabwa ubuzima gatozi.