Soma ibirimo

Inzu yangiritse ya mushiki wacu utuye hafi y’umurwa mukuru Port Vila

17 WERURWE 2023
VANUWATU

Vanuwatu yibasiwe n’inkubi z’umuyaga ebyiri zikomeye

Vanuwatu yibasiwe n’inkubi z’umuyaga ebyiri zikomeye

Ku itariki ya 1 n’iya 4 Werurwe 2023, Vanuwatu yibasiwe n’inkubi z’umuyaga ebyiri zikomeye. Inkubi y’umuyaga ya mbere yiswe Judy, yangije ibintu bitari byinshi cyane. Nyuma yayo muri ako gace habaye indi yiswe Kevin. Yangije ibintu byinshi ku birwa biherereye mu majyepfo y’igihugu harimo n’ikirwa cya Efate.

Ingaruka zageze ku bavandimwe na bashiki bacu

  • Nta muvandimwe cyangwa mushiki wacu wapfuye

  • Amazu 3 yarasenyutse

  • Amazu 30 yarangiritse bidakabije

  • Amazu y’Ubwami 2 yarangiritse

Ibikorwa by’ubutabazi

  • Abagenzuzi basura amatorero n’abasaza bo muri ako gace, bakomeje guhumuriza abagezweho n’ingaruka z’izo nkubi kandi bakabaha n’ibintu by’ibanze bakenera

  • Hashyizweho Komite Ishinzwe Ubutabazi kugira ngo ikurikirane ibikorwa by’ubutabazi

Twiringiye tudashidikanya ko n’ubwo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Vanuwatu bari guhura n’imihangayiko, Yehova azakomeza ‘kubahumuriza bakumva batuje.’—Zaburi 94:19.