9 MATA 2015
VANUWATU
Abahamya ba Yehova bafashije abibasiwe n’inkubi y’umuyaga yiswe Pam
NOUMEA, Nouvelle-Calédonie—Mu ijoro ryo ku itariki ya 13 Werurwe 2015, inkubi y’umuyaga yiswe Pam yari ku rwego rwa 5, yibasiye ibirwa bya Vanuwatu biri mu nyanja ya Pasifika. Kugeza ubu, amakuru dukesha ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova byo muri Nouvelle-Calédonie avuga ko nta Muhamya n’umwe wo muri Vanuwatu wahitanywe n’iyo nkubi y’umuyaga cyangwa ngo akomereke. Ibyangijwe n’uwo muyaga byose ntibiramenyekana neza, ariko kugeza ubu amazu 31 y’Abahamya bo ku kirwa cya Efate yarasenyutse andi 58 arangirika bikomeye. Amazu y’Abahamya bo ku kindi kirwa cya Tanna hafi ya yose yarasenyutse cyangwa arangirika cyane. Nanone iyo nkubi y’umuyaga yasenye Amazu y’Ubwami atatu, indi yangizwa n’igiti cyayigwiriye.
Komite ishinzwe ubutabazi iri i Port Vila, mu murwa mukuru wa Vanuwatu, yahaye imiryango y’Abahamya igera ku 100 ibyokurya, amazi meza n’aho baba bikinze. Nanone Abahamya bo ku kirwa cya Tanna bohererejwe imfashanyo y’ibintu bipima toni. Ubu ibiro by’ishami byo muri Ositaraliya birakorana n’ibiro by’ishami byo muri Nouvelle-Calédonie kugira ngo bishyigikire iyo gahunda y’ubutabazi, izaba ikubiyemo kubaka aho abantu bazaba bikinze, gusana amazu yangiritse, gutanga ibiryamirwa, imyambaro n’ibindi.
Jean-Pierre Francine, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Nouvelle-Calédonie, yagize ati “turashimira cyane abatwoherereje imfashanyo hamwe n’ibigo bya leta byafashije abavandimwe bacu. Ubu noneho ubwo ingendo zo mu kirere zerekeza muri Vanuwatu zasubukuwe, uhagarariye ibiro by’ishami muri Nouvelle-Calédonie n’abagenzuzi basura amatorero barimo barasura icyo kirwa kugira ngo bafashe abagwiririwe n’ayo makuba, babahumurize kandi babiteho mu buryo bw’umwuka.”
Ushinzwe amakuru:
Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000
Nouvelle-Calédonie: Jean-Pierre Francine, tel. +687 43 75 00