Soma ibirimo

26 UKUBOZA 2019
VENEZUWELA

Gahunda yihariye yo kubwiriza mu turere twitaruye two muri Venezuwela

Gahunda yihariye yo kubwiriza mu turere twitaruye two muri Venezuwela

Abahamya ba Yehova bashyizeho gahunda yihariye yo kubwiriza mu duce tw’icyaro ahagana mu majyaruguru y’uburengerazuba mu mwigimbakirwa wa Guajira muri Venezuwela. Iyo gahunda yatangiye ku itariki ya 15 Nyakanga 2019, irangira ku itariki ya 31 Ukuboza 2019. Ababwiriza 640 bifatanyije muri iyo gahunda bamaze amasaha arenga 32.000 babwiriza kandi batangiye kwigisha Bibiliya abantu bagera ku 2000.

Ababwiriza baho ni bake, ifasi yabo ni nini kandi kuhagera biragoye. Abenshi mu bahatuye ntibigeze bahura n’Abahamya ba Yehova, cyangwa ngo bamenye izina ry’Imana. Abavandimwe na bashiki bacu bakora uko bashoboye, kugira ngo bageze ubutumwa bwiza kuri abo bantu. Ihungabana ry’ubukungu rikomeje guca ibintu muri Venezuwela, ryatumye abantu benshi babura akazi n’ifaranga rita agaciro. Ubwo rero kugira ngo ababwiriza bifatanye muri iyo gahunda yihariye, bamaze igihe babika amafaranga kandi bagurisha ibyo batunze.

Abavandimwe na bashiki bacu babwirije mu Cyesipanyoli, mu rurimi rwa Wayúunaiki, ruvugwa n’abasangwabutaka batuye mu duce twitaruye. Urwo rurimi ruvugwa n’ababwiriza bake, ni yo mpamvu abavandimwe bateguye iyo gahunda, bahaye ababwiriza ibitabo bishingiye kuri Bibiliya byo muri urwo rurimi, kandi babereka videwo n’udutabo bisobanura umuco w’abo basangwabutaka.

Hari umugore washimishijwe no kumva ubutumwa bwiza mu rurimi rwe, yiyemeza kugeza abo babwiriza ku bandi bene wabo n’inshuti ze batuye kure. Abo babwiriza babyutse ahagana saa kenda n’igice z’ijoro batangira kwitegura, maze bajyana na wa mugore, bakora urugendo rungana n’isaha kugira ngo bagere kuri abo bantu.

Igihe bageraga muri ako gace, wa mugore yahamagaye abahatuye mu ijwi rirenga ati: “Mubyuke! Mubyuke! Mbazaniye Imana!” Ababwiriza batunguwe cyane no kubona ukuntu abo bantu babyutse, bakazana intebe, bakicara bagatega amatwi ubutumwa bari babazaniye. Bababwiye ko bwari ubwa mbere bumva Ijambo ry’Imana, kandi bagaragaje ko babishimiye, batekera abo babwiriza 17 ibyokurya bya mu gitondo.

Wa mugore yarishimye cyane, ku buryo yemeye kubajyana mu yindi midugudu itatu yo muri ako gace. Buri mudugudu wose yageragamo, yahamagaraga abantu bakaza kumva ubutumwa bwiza. Nimugoroba abo babwiriza basezeye kuri wa mugore n’abantu bari babwirije barira, maze baririmba indirimbo y’Ubwami mu rurimi rwa Wayúunaiki.

Yehova yifuza ko buri wese agezwaho ubutumwa bwiza bwo muri Bibiliya. Gahunda zihariye zo kubwiriza, urugero nk’iyi yabaye muri Venezuwela, ni gihamya igaragaza ko Yehova aha umugisha abagaragu be ‘batangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza’ mu turere twitaruye two ku isi.—Abaroma 10:14, 15.