Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela bizihiza Urwibutso

21 MATA 2021
VENEZUWELA

Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021: Venezuwela

Abavandimwe bo muri Venezuwela babonye uburyo bwo gutumira abantu mu Rwibutso no kurwizihiza nubwo bahanganye n’ibibazo

Urwibutso rwo mu mwaka wa 2021: Venezuwela

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela bakomeje guhangana n’ibigeragezo muri byo hakaba harimo ibibazo by’ubukene, umutekano muke hakiyongeraho n’icyorezo cya COVID-19. Nubwo bimeze bityo ariko babonye uburyo bwo kwizihiza Urwibutso no gutumira abantu kuza kwifatanya na bo.

Urugero, habura ibyumweru bibiri ngo Urwibutso rube, hafi y’umupaka wa Kolombiya mu gace ka La Victoria mu ntara ya Apure hatangiye imirwano. Ababwiriza bose bo mu itorero ryo muri ako gace bagombaga guhungira muri Kolombiya. Abavandimwe na bashiki bacu bo mu itorero rya Arauquita ryo muri Kolombiya bafashije bagenzi babo bavuye Venezuwela gukurikira Urwibutso bakoresheje ikoranabuhanga.

Umugabo n’umugore we bakurikiye disikuru y’Urwibutso bakoresheje icyombo

Hari itorero ryo mu ntara ya Falcón riri mu gace kagira ikibazo cyo kubona rezo ya interineti n’iya terefone. Ababwiriza baho bakoresheje uturadiyo tumeze nk’icyombo kugira ngo abagera 70 babashe gukurikira disikuru y’Urwibutso.

Hari mushiki wacu wavuze ati: “Nubwo tutari turi kumwe turebana cyangwa ngo duhoberane, twumvaga amajwi y’abavandimwe bacu tukumva tumeze nk’aho turi kumwe na bo.”

Mu minsi yabanjirije Urwibutso, abagize amatorero bakoze uko bashoboye kose batumira abantu bo mu duce twa kure ngo bazifatanye na bo kwizihiza Urwibutso. Hashyizweho uburyo butandukanye kugira ngo abantu babashe gukurikira disikuru y’Urwibutso. Hatanzwe impapuro z’itumira zirenga 3.000 kandi bageze ku bintu bishimishije. Urugero, mu mugi wa Araya uherereye ku nyanja abantu barenga ijana bakurikiye iyo disikuru bakoresheje amaterefone yabo.

Umuvandimwe ukurikiye disikuru y’Urwibutso kuri radiyo

Ibiro by’ishami byo muri Venezuwela byanyujije disikuru y’Urwibutso ku maradiyo 82 no ku masheni icyenda ya tereviziyo, ibyo byatumye abantu bagera ku 8.000 bizihiza Urwibutso. Nanone iyo disikuru yatanzwe mu ndimi kavukire zo muri icyo gihugu urugero nk’Ikigwahibo, Igipemoni, Igipiyarowa, Ikiwarawo, Ikiwayunayiki, ururimi rwa Pumé n’ururimi rwa Yekuana.

Mu gace ka Guasipati, mu ntara ya Bolívar disikuru y’Urwibutso bari bateganyije ko inyura kuri radiyo yo muri ako gace saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Ikibazo ni uko muri karere umuriro ukunda kubura. Ubwo rero abantu benshi ntibari gukurikira disikuru yose. Icyakora kubera ikibazo cya tekinike, iyo radiyo yasubiyemo iyo disikuru inshuro zirenga icumi ijoro ryose. Ibyo byatumye abakurikira iyo radiyo bumva disikuru yose ku masaha atandukanye. Raporo yagaragaje ko abantu barenga 600 bakurikiye iyo disikuru. Hari umuvandimwe wavuze ati: “Rwose Yehova yifuzaga ko abantu bose bakurikira disikuru y’Urwibutso!”

Nubwo abavandimwe bacu ‘bababazwa n’ibigeragezo binyuranye,’ ‘barishima cyane,’ iyo babonye ukuntu Yehova aha imigisha imihati bashyiraho ngo baterane Urwibutso kandi batumire abantu kwifatanya na bo.—1 Petero 1:6, 7.