Soma ibirimo

30 KANAMA 2017
VENEZUWELA

Abahamya ba Yehova bo muri Venezuwela bakomeje kwigisha Bibiliya nubwo hari ibibazo by’ubukungu

Abahamya ba Yehova bo muri Venezuwela bakomeje kwigisha Bibiliya nubwo hari ibibazo by’ubukungu

NEW YORK—Itangazamakuru ryo hirya no hino ku isi rivuga ko ibintu bikomeje kuzamba muri Venezuwela bitewe n’ihungabana ry’ubukungu. Ibiro by’Abahamya ba Yehova byo muri icyo gihugu bivuga ko abavandimwe na bashiki bacu na bo bagezweho n’ibibazo kubera iryo hungabana ry’ubukungu. Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova ihangayikishijwe cyane n’ibyo bibazo bigera ku bavandimwe bacu.

Abantu bitwaje intwaro binjiye mu Mazu y’Ubwami mu materaniro yabaga mu mibyizi biba ibikoresho bya elegitoroniki n’ibindi bintu by’agaciro. Nanone hari igihe amateraniro abera mu ngo z’abavandimwe kuko baba babuze uko bagera ku Mazu y’Ubwami kubera imyigaragambyo. Hari n’abavandimwe na bashiki bacu batagifite akazi kuko aho bakoreraga hafunze. Bamwe mu bikoreraga ku giti cyabo bagiye baterwa n’abagizi ba nabi. Ibyo byatumye bagurisha utwabo bahungira mu bindi bihugu. Ikibabaje ni uko mu myaka mike ishize hari abavandimwe na bashiki bacu bagera kuri 680 bashimuswe, abasaga 13.146 bibwa n’abantu bitwaje intwaro, na ho 144 bafatwa ku ngufu cyangwa abagizi ba nabi bagerageza kubafata ku ngufu. Nanone raporo zigaragaza ko kugeza ku itariki ya 10 Kanama 2017, abavandimwe na bashiki bacu 47 bari bamaze kwicwa. Hari n’abishwe no kutabona uko bivuza.

Inteko Nyobozi ikomeje gukurikiranira hafi icyo kibazo, ifasha abo bavandimwe na bashiki bacu bafite ibibazo, ikoresheje impano ziba zatanzwe. Nanone Inteko Nyobozi irimo iravugana n’ibindi biro by’Abahamya byo hirya no hino ku isi, kugira ngo barebe uburyo bwiza bwo gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela, kuko hagize ugerageza kubikora ku giti cye ashobora guhura n’ibibazo.

Komite y’ibiro by’ishami yo muri Venezuwela yashyizeho komite y’ubutabazi ikorera ku biro byaho iyobora izindi komite nto zigera kuri 24 zikorera mu gihugu hose kugira ngo zite ku bibazo by’abavandimwe bacu. Nubwo Abahamya basaga 149.000 bo muri Venezuwela bahanganye n’ibyo bibazo bikomeye byo muri iyi “minsi y’imperuka,” bakomeje gukorana umwete umurimo wo kugeza ku bandi ubutumwa bwo muri Bibiliya buhumuriza (2 Timoteyo 3:1-5; 2 Timoteyo 4:2). Luis R. Navas umuvugizi w’ibiro by’Abahamya byo muri Venezuwela yaravuze ati: “Dukomeje kugera kuri byinshi mu murimo dukorera Yehova. Umubare w’abaza mu materaniro wariyongereye. Nanone ababwiriza benshi babaye abapayiniya b’igihe cyose nubwo bibasaba kugira amakenga mu murimo wo kubwiriza. Kuba abantu bazi ko tutivanga muri politiki no mu bikorwa by’urugomo byayogoje iki gihugu, bituma bakira ubutumwa bwo muri Bibiliya tubagezaho butanga ibyiringiro n’ihumure.”

Abahamya ba Yehova bo muri Venezuwela bazakomeza kwita kuri bagenzi babo no kubahumuriza. Abahamya bo hirya no hino ku isi bazakomeza gushyigikira abo bavandimwe babo no gusenga babasabira.—Abaroma 12:12, 13; 2 Abakorinto 1:3, 4.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: David A. Semonian, Ibiro Bishinzwe Amakuru, +1-845-524-3000

Muri Venezuwela: Luis R. Navas, +58-244-400-5000