Soma ibirimo

Abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela bitabira amateraniro n’umurimo wo kubwiriza kugira ngo bakomeze kwegera Yehova.

5 UGUSHYINGO 2018
VENEZUWELA

Amakuru mashya yo muri Venezuwela: Bakomeje kuba indahemuka nubwo ubukungu bwifashe nabi

Amakuru mashya yo muri Venezuwela: Bakomeje kuba indahemuka nubwo ubukungu bwifashe nabi

Ibibazo by’ubukungu biri muri Venezuwela byagize ingaruka no ku Bahamya bo muri icyo gihugu. Buri cyumweru, ibiro by’ishami byo muri Venezuwela byakira raporo zigaragaza ukuntu Abahamya bagenzi bacu bibasirwa n’urugomo. Nanone Amazu y’Ubwami menshi yo muri icyo gihugu yarasahuwe. Ibiciro byarazamutse ku isoko kandi kubona ibyokurya, imiti n’ibindi bintu by’ibanze bakenera ntibyoroshye. Kuva mu mwaka wa 2013, Abahamya barenga 20.000 bahungiye mu bindi bihugu, urugero nko muri Arijantine, Burezili, Ekwateri, Esipanye, Kolombiya, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Peru, Porutugali, Shili n’u Butaliyani. a Ariko hari Abahamya bagera ku 140.000 baba muri Venezuwela kandi bakomeje gukorera Yehova babigiranye umwete nubwo bahanganye n’ibyo bibazo byose.

Ibiro by’ishami byo muri Venezuwela birimo birakurikiranira hafi imirimo yo gufasha abo Bahamya. Kugeza ubu, hashyizweho Komite z’Ubutabazi zigera kuri 60, zita ku mirimo yo guha ibyokurya abavandimwe na bashiki bacu. Ibiro by’ishami byo muri Venezuwela bifatanyije n’ibiro by’ishami byo muri Burezili, byahaye Abahamya bagera ku 64.000 bari mu matorero 1.497 amatoni menshi y’ibyokurya.

Nanone ibiro by’ishami byo muri Venezuwela bikomeje guhumuriza abavandimwe na bashiki kugira ngo bakomeze kubera Yehova indahemuka. Muri uyu mwaka, habaye amakoraniro y’iminsi itatu agera ku 122 mu gihugu hose. Ayo makoraniro yari afite umutwe uvuga ngo: “Gira ubutwari!” kandi irya nyuma ryabaye ku itariki ya 2 Nzeri 2018. Nubwo abenshi mu bateranye bakoze uko bashoboye kose ngo babone amafaranga yo kujya mu ikoraniro nubwo bitari byoroshye, ibyo bigiye muri iryo koraniro byarabakomeje cyane.

Abahamya bo muri Venezuwela bakomeje guhumuriza abandi baturage b’icyo gihugu bakoresheje Bibiliya. Muri iki gihe, Abahamya bigisha Bibiliya abantu bagera ku 200.000 buri kwezi. Nanone hari abantu benshi batangiye kuza mu materaniro kandi habatijwe abantu bagera ku 7.259.

Ibyo byose bigaragaza ko umwuka w’Imana ukomeje gufasha abavandimwe na bashiki bacu bo muri Venezuwela. Dukomeje gusenga dusaba Yehova gufasha abavandimwe bacu bo muri icyo gihugu kwiringira ko Ubwami bwe buri hafi kuvanaho ibibazo byose.—Imigani 3:5, 6.

Niba wifuza kumenya andi makuru y’abavandimwe bacu bo muri Venezuwela, reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Venezuwela— Bafite ukwizera n’urukundo nubwo bari mu bigeragezo.

a Mu gihe mu gihugu hari ibibazo by’ubukungu, ibya poritiki cyangwa intambara zishyamiranya abenegihugu, Umuryango w’Abahamya ba Yehova nta bwo ushishikariza Abahamya gufata umwanzuro wo guhunga bakajya mu kindi gihugu cyangwa kuguma mu gihugu cyabo. Buri Muhamya ni we wifatira umwanzuro.—Abagalatiya 6:5.