Soma ibirimo

12 MATA 2021
ZAMBIYA

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikimambwelungu

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo yasohotse mu rurimi rw’Ikimambwelungu

Ku itariki ya 3 Mata 2021, hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya bw’Ibyanditswe by’Ikigiriki bya Gikristo mu rurimi rw’Ikimambwelungu, mu buryo bwa eregitoroniki. Umuvandimwe Albert Musonda, akaba ari umwe bagize Komite y’Ibiro by’Ishami bya Zambiya, ni we watangaje ko iyo Bibiliya yasohotse. Yabitangaje binyuze ku ikoranabuhanga, muri disikuru yari yafashwe amajwi na videwo. Yakurikiranywe n’ababwiriza bo muri Zambiya no muri Tanzaniya. Ururimi rw’Ikimambwelungu ruvugwa n’ababwiriza 2 531 bo muri Zambiya n’abandi 325 bo muri Tanzania, ho rukaba ruzwi nk’Igifipa.

Ikipe y’abahinduzi batatu ni yo yakoze ku mushinga wo guhindura iyo Bibiliya, mu gihe cy’umwaka n’amezi 9. Umwe muri abo bahinduzi yavuze ko bamwe mu bavuga urwo rurimi, babonye ko gusoma Bibiliya bari basanganywe byari bigoranye kuko yakoreshaga amagambo ya kera kandi kuyasobanukirwa bikomeye. Undi muhinduzi yagize icyo avuga kuri iyo Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya agira ati: “Iyi Bibiliya yo, ikoresha imvugo yoroshye abantu bakoresha mu buzima busanzwe.”

Twizeye tudashidikanya ko iyi mpano iturutse kuri Yehova izafasha abantu benshi bavuga ururimi rw’ikimambwelungu, bakishimira gusoma ijambo ryahumetswe n’Imana.—Zaburi 1:2.