Soma ibirimo

10 NYAKANGA 2023
ZAMBIYA

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Zambiya

Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Zambiya

Ku itariki ya 1 Nyakanga 2023, umuvandimwe Ian Jefferson, uri muri Komite y’Ibiro by’Ishami bya Zambiya, yatangaje ko hasohotse igitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Zambiya (ZAS). Iyo gahunda yihariye yabereye ku Nzu y’Amakoraniro iri i Lusaka muri Zambiya. Hateranye abantu bagera kuri 922. Iki ni cyo gitabo cya mbere cya Bibiliya gisohotse muri uru rurimi. Ubu icyo gitabo kiboneka ku rubuga rwa jw.org no kuri porogaramu ya JW Library mu rurimi rw’amarenga.

Abahinduzi bari gufata videwo y’umurongo wo mu gitabo cya Matayo mu rurimi rw’amarenga yo muri Zambiya

Itorero rya mbere rikoresha ururimi rw’amarenga yo muri Zambiya ryashinzwe muri Werurwe 2008. Mu mwaka wa 2012, ni bwo ku biro by’ishami biri mu mujyi wa Lusaka, hashyizweho ikipe ihindura muri urwo rurimi. Ubu, hirya no hino muri Zambiya, hari ababwiriza bagera kuri 500 bari mu matorero 16 n’amatsinda 11 akoresha ururimi rw’amarenga yo muri Zambiya.

Muri disikuru yo gusohora icyo gitabo, umuvandimwe Jefferson yasomye muri Matayo 18:22, kugira ngo agaragaze akamaro ko gukoresha Bibiliya ihinduye neza kandi yumvikana. Yagaragaje ko muri Bibiliya y’Icyongereza, uyu murongo ugizwe n’amagambo 18 gusa. Ariko ahinduwe ijambo ku ijambo abantu bakoresha ururimi rw’amarenga yo muri Zambiya ntibayumva. Icyakora igitekerezo gikubiye muri ayo magambo bakivuga bakoresheje ibimenyetso bibiri gusa. Yaravuze ati: “Iyi Bibiliya ihinduye mu buryo buhuje n’ukuri kandi bworoshye, izafasha abantu bakoresha amarenga gukurikira neza no kumva neza Ijambo ry’Imana kandi izatuma rirushaho kubagirira akamaro.”

Kuba Igitabo cya Matayo cyasohotse mu rurimi rw’amarenga yo muri Zambiya ni indi gihamya igaragaza ko Yehova yifuza ‘kuzanira abantu b’ingeri zose agakiza.’—Tito 2:11.