Soma ibirimo

22 GICURASI 2024
ZIMBABWE

Abahamya ba Yehova bifatanyije muri gahunda yihariye yo kubwiriza abavuga ururimi rw’Igicitonga cyo muri Zimbabwe

Abahamya ba Yehova bifatanyije muri gahunda yihariye yo kubwiriza abavuga ururimi rw’Igicitonga cyo muri Zimbabwe

Kuva ku itariki ya 13 kugeza ku ya 27 Mata 2024, Abahamya ba Yehova bo muri Zimbabwe bifatanyije muri gahunda idasanzwe yo kubwiriza abavuga ururimi rw’Igicitonga cyo muri Zimbabwe. Abaturage bo muri Zimbabwe bagera ku 300.000 bavuga ururimi rw’Igicitonga baba mu giturage cyo mu karere ka Binga, gaherereye mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’icyo gihugu. Ntibyoroshye kugera ku bantu bose batuye muri ako karere, kuko muri ako gace hari Abahamya ba Yehova 300 gusa, bateranira mu matorero umunani akoresha ururimi rw’Igicitonga cyo muri Zimbabwe.

Muri iyo gahunda idasanzwe yo kubwiriza, abantu bagaragaje ko bishimiye ubutumwa bwiza. Mu itorero rimwe, hari abantu bashya 77 bateranye mu materaniro yo mu mpera z’icyumweru, yabaye nyuma y’aho iyo gahunda itangiriye. Icyumweru cyakuriyeho haje abagera ku 126. Abantu barenga 2.000 batangiye kwiga Bibiliya.

Igihe abavandimwe bari barimo kubwiriza, bageze ku rugo rwarimo umugore n’abana be. Abo babwiriza bifuje kuvugana n’umutware w’umuryango. Igihe uwo mugabo yazaga yavuze ko ari we mutware w’umudugudu barimo. Yishimiye ko abavandimwe bamwubashye kuko bamutegereje kugira ngo abe ari we babanza kuvugisha. Yaragiye azana Bibiliya yo mu rurimi rw’Igicitonga cyo muri Zimbabwe maze abavandimwe bamwereka uko yakwiga Bibiliya. Hanyuma bashyizeho gahunda y’uko yakomeza kwiga Bibiliya. Nanone yabwiye abavandimwe ko abahaye uburenganzira bwo kubwiriza muri uwo mudugudu.

Nanone igihe abavandimwe babiri bari barimo kubwiriza mu mujyi bahuye n’umugabo wavugaga ko ari Umuhamya wa Yehova. Uwo mugabo yavuze ko papa we yabwirijwe n’Abahamya mu mwaka wa 1993. Papa we yatangiye kwiga Bibiliya ariko aza kuburana n’abamwigishaga Bibiliya kuko yagiye yimuka kenshi. Ku munsi ukurikiyeho abavandimwe bakoze urugendo rw’isaha n’igice bajya kureba papa w’uwo mugabo. Papa we abonye abo bavandimwe yarishimye cyane, ababwira ko umunsi wari wabanjirije uwo, we n’umugore we bari basenze basaba ko Abahamya babasura. Abagize umuryango we bose bemeye kwiga Bibiliya kandi baza mu materaniro yo mu mibyizi, bazanye n’umuturanyi bari batumiye.

Mushiki wacu urimo kubwiriza umugore ku ivomero rusange

Mushiki wacu witwa Alicia yaganiriye n’umugore ugeze mu zabukuru amwemerera kuzaza mu materaniro. Igihe Alicia yazaga kumufata, yasanze amutegereje kandi uwo mugore yari yatumiye incuti ye ngo bajyane. Nyuma y’amateraniro uwo mugore yaramubwiye ati: “Nta gushidikanya ko Imana iri kumwe namwe. Nzahora ngaruka mu materaniro kubera ko mwangaragarije urukundo kandi mukanyakira neza.”

Twishimiye ibintu byiza byagezweho muri iyo gahunda idasanzwe yo kubwiriza yakozwe n’abavandimwe na bashiki bacu bo muri Zimbabwe. Ibyo bitwereka ko nidukomeza kubwiriza tubigiranye ishyaka mu bice bitandukanye by’isi tuzabona abantu bakira neza ubutumwa bwiza.—Umubwiriza 11:6.