22 MATA 2019
ZIMBABWE
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya ivuguruye yasohotse mu Gishona
Ku itariki ya 17 Werurwe 2019, muri Zimbabwe habaye ikoraniro ryihariye ryabereye mu Nzu y’Amakoraniro iri i Harare. Icyo gihe umuvandimwe Kenneth Cook wo mu Nteko Nyobozi yatangaje ko hasohotse Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igishona. Guhindura iyo Bibiliya byamaze imyaka itatu.
Muri iyo Nzu y’Amakoraniro hari Abahamya bagera ku 2.500. Nanone hari n’abandi bagera ku 43.000 bari bakurikiye iryo koraniro bari mu Mazu y’Ubwami agera ku 295 n’Amazu y’Amakoraniro 4. Hari Umuhamya wavuze ati: “Si ge uzarota nkoresha iyi Bibiliya ivuguruye mu murimo wo kubwiriza. Ikoresha imvugo yoroshye kandi kuyisoma birashimisha. Dushimiye Yehova we waduhaye iyi mpano.”
Iyo Bibiliya izagirira akamaro Abahamya 38.000 bavuga Igishona. Nanone izabafasha kubwiriza abantu basaga 9.000.000 bavuga urwo rurimi, ugereranyije bakaba ari 80 ku ijana by’abaturage bo muri Zimbabwe.
Buri gihe iyo hasohotse Bibiliya, twibonera ko Yehova aha imigisha abakora umurimo w’ubuhinduzi ukorerwa hirya no hino ku isi. Dushimishwa no kuba Ijambo rye rigenda rirushaho kuboneka mu ndimi nyinshi.—Ibyakozwe 2:8.