Soma ibirimo

20 MATA 2022
ZIMBABWE

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’ikigiriki yasohotse mu rurimi rw’Igicitonga (Zimbabwe)

Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya y’Ibyanditswe by’ikigiriki yasohotse mu rurimi rw’Igicitonga (Zimbabwe)

Ku itariki ya 10 Mata 2022, umuvandimwe John Hunguka, umwe mu bagize Komite y’Ibiro by’Ishami byo muri Zimbabwe yatangaje ko hasohotse Bibiliya y’Ibyanditswe bya Kigiriki yo mu bwoko bwa eregitoronike mu rurimi rw’Igicitonga cyo muri Zimbabwe. Porogaramu yafashwe amajwi n’amashusho mbere y’igihe yakurikiranywe n’abantu 500. Bibiliya zicapye zizaboneka muri Nyakanga 2022.

Ururimi rw’Igicitonga ruvugwa cyane n’ubwoko bw’Abatonga batuye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Zambiya ndetse no mu majyaruguru ya Zimbabwe. Mu mwaka wa 2014 hasohotse Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya mu rurimi rw’Igicitonga (Zambiya). Ubu ni ubwa mbere, hasohoka Bibiliya ihinduwe mu rurimi rw’Igicitonga (Zimbabwe). Mbere y’uko haboneka Bibiliya yo mu rurimi rw’Igicitonga (Zimbabwe), abavuga urwo rurimi bakoreshaga Bibiliya yo mu rurimi rw’Igicitonga ruvugwa muri Zambiya.

Nubwo izo ndimi zombi zijya gusa, hari amagambo menshi n’interuro bivugwa kimwe ariko ugasanga bisobanura ibintu bitandukanye. Urugero, Muri Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya bw’Ibyanditswe bya Kigiriki yo mu rurimi rw’Igicitonga (Zambiya), umurongo wo muri 1 Yohana 3:17 havuga ko Umukristo agomba kugaragariza impuhwe umuvandimwe “ukennye.” Icyakora, mu rurimi rw’Igicitonga (Zimbabwe) iyo nteruro yakumvikana ngo umuvandimwe “urwaye mu mutwe”. Abahinduzi bakoze uko bashoboye kugira ngo bumvikanishe igitekerezo mu buryo buhuje n’uko abavuga Igicitonga cyo muri Zimbabwe babisobanukirwa.

Amwe mu mazu aherereye mu gace ka Binga, muri Zimbabwe akoreramo ibiro by’ubuhinduzi byitaruye by’ururimi rw’Igicitonga (Zimbabwe)

Hari umuhinduzi wagize ati: “Mu bihe byashize, iyo nabaga ndi mu murimo wo kubwiriza namaraga igihe kirekire, nsobanurira abo duhuye icyo amagambo yavuzwe mu mirongo imwe n’imwe asobanura. Ariko ubu nsoma umurongo gusa nkareka ijambo ry’Imana rikisobanura.”

Twishimanye n’abavandimwe na bashiki bacu bavuga ururimi rw’Igicitonga (Zimbabwe), kubera ko bazajya bakoresha iyi Bibiliya bafasha abantu benshi b’imitima itaryarya kumenya “inzira y’ubuzima”.—Zaburi 16:11.