3 UKWAKIRA 2023
ZIMBABWE
Hashize imyaka 75 muri Zimbabwe bafite ibiro by’ishami
Muri Nzeri 2023, Abahamya ba Yehova bo muri Zimbabwe bizihije imyaka 75 bamaze bafite ibiro by’ishami mu gihugu cyabo. Ubu inyubako z’ibiro by’ishami ziherereye mu murwa mukuru wa Zimbabwe, ari wo Harare.
Igihe Abahamya ba Yehova batangiraga kubwiriza muri Zimbabwe, ibiro by’ishami byo muri Afurika y’epfo ni byo byagenzuraga umurimo. Mu mwaka wa 1932, ibiro by’ishami byo muri Afurika y’epfo byohereje abapayiniya bane muri Zimbabwe, icyo gihe yitwaga “Rodeziya y’Amajyepfo,” muri gahunda yo kubwiriza. Icyo gihe abantu benshi bemeye ukuri.
Mu Gushyingo 1940, leta yahagaritse kwinjiza ibitabo byacu muri Zimbabwe no kubitanga kubera ko Abahamya ba Yehova batashyigikiraga intambara. Muri iyo myaka, abavandimwe benshi barafunzwe bazira kutivanga muri politike. Icyakora abavandimwe bacu bakomeje gutangaza ubutumwa bwiza babigiranye amakenga kandi byatanze umusaruro ushimishije. Nyuma y’imyaka itandatu, Abahamya ba Yehova bongeye kwemererwa kwinjiza ibitabo. Nyuma y’igihe gito umubare w’ababwiriza muri icyo gihugu wikubye inshuro zirenga eshatu, bagera ku 3.500.
Ku itariki ya 1 Nzeri 1948, mu mujyi wa kabiri mu bunini muri Zimbabwe witwa Bulawayo, hashyizweho ibiro by’ishami kugira ngo bigenzure umurimo. Umuvandimwe Eric Cooke ni we wabaye umukozi wa mbere w’ibiro by’ishami. Nyuma y’aho hari abamisiyonari bari barangije ishuri rya Gileyadi boherejwe muri Zimbabwe gukorera ku biro by’ishami. Abo ni George na Ruby Bradley, Phyllis Kite, hamwe na Myrtle Taylorh.
Mu myaka yakurikiyeho, umubare w’ababwiriza muri Zimbabwe wakomeje kwiyongera. Ubwo rero hari hakenewe izindi nyubako z’ibiro by’ishami, kugira ngo umurimo ukomeze kwitabwaho.
Hubatswe inyubako nshya z’ibiro by’ishami mu murwa mukuru Harare kandi zeguriwe Yehova mu Kuboza 1998. Ibiro by’ishami bigenzura umurimo wo guhindura ibitabo mu ndimi zirindwi kandi bikita ku matorero arenga 960. Muri Zimbabwe bari ababwiriza barangwa n’ishyaka barenga 46.000 kandi abantu bateranye Urwibutso rwo mu mwaka wa 2023 bageraga ku 120.702.
Dushimishwa n’uko muri Zimbabwe hari abantu benshi bakomeje kumenya ukuri. Uko kwiyongera ni gihamya y’uko Yehova ‘ahoza amaso ye n’umutima we’ ku bantu bamubera indahemuka.—2 Ngoma 7:16.