Soma ibirimo

Akazu ka jw.org mu imurikagurisha mpuzamahanga ryabereye muri Zimbabwe kasuwe n’abantu benshi

13 KAMENA 2023
ZIMBABWE

Kubwiriza abantu batandukanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 2023 muri Zimbabwe

Kubwiriza abantu batandukanye mu imurikagurisha mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 2023 muri Zimbabwe

Guhera ku itariki ya 25 kugeza ku ya 29 Mata 2023, mu mujyi wa Bulawayo muri Zimbabwe habaye Imurikagurisha mpuzamahanga (ZITF) ryo mu mwaka wa 2023. Iryo murikagurisha ni ryo rinini cyane mu gihugu cya Zimbabwe rihuza abantu bagera kuri 500 bavuye mu bihugu bigera kuri 22 baje kwerekana no kugurisha ibyo bakora. Kandi risurwa n’abantu barenga 60.000 baba baje kwihera ijisho. Abahamya ba Yehova nabo bitabiriye iryo murikagurisha. Mu gice kigenewe kwigisha no guhugura, bahafite akazu berekaniramo ibyo bakora.

Aho berekanira ibyo bakora hari imfashanyigisho za Bibiliya ziboneka mu ndimi zigera 10. Kugira ngo bafashe abantu babagana baturutse mu bindi bihugu. Muri izo ndimi harimo n’ururimi rw’amarenga rwo muri Zimbabwe. Nanone hateganyijwe amasomo ya Bibiliya ku buryo bafasha abantu bashishikajwe no kwiga Bibiliya. Iryo murika ryagiye kurangira hatanzwe ibitabo birenga 12.000 kandi abantu barenga 450 basabye ko Umuhamya wa Yehova yabasura. Mushiki wacu Eucebiah Mukura, wari ushinzwe kwakira abashyitsi baza babagana yaravuze ati: “Abenshi bishimiye gahunda tugira yo kwigisha abantu Bibiliya. Kandi bashimishijwe n’uko Abahamya ba Yehova bazabasura.”

Nanone herekanywe Bibiliya ubuhinduzi bw’isi nshya. Hari umugore wumvise umuntu arimo gusoma Bibiliya mu ijwi riranguruye, mu rurimi rw’Ikindebele, watangajwe n’ukuntu iyo Bibiliya yumvikana neza maze ahita asaba ko nawe bamuha Bibiliya. Undi mugore ukiri muto yeretse mushiki wacu ko yashyize porogaramu ya JW Library muri telefone ye. Yasobanuye ko impamvu yatumye ayishyira muri telefone ye ari ukugira ngo atunge Bibiliya y’ubuhinduzi bw’isi nshya

Mushiki wacu Gillian Ellerman, witaga ku basuraga akazu ka jw.org yaravuze ati: “Kwifatanya muri iyi gahunda, byari bishimishije rwose. Buri gihe hazaga abantu benshi baje kureba ibyo Abahamya ba Yehova bakora. Ibyo byatumye izina rya Yehova rihabwa icyubahiro!”

Biteye inkunga rwose kwibonera ukuntu abavandimwe na bashiki bacu bo muri Zimbabwe, bakoresha uburyo babonye bwose maze bakageza ku bandi “ubumenyi nyakuri ku byerekeye ukuri”.—1 Timoteyo 2:4.