24 UKWAKIRA 2023
ZIMBABWE
Kubwiriza mu imurika ry’ibikomoka ku buhinzi ryo mu mwaka wa 2023, muri Zimbabwe
Kuva ku itariki ya 28 Kanama kugeza ku ya 2 Nzeri 2023, i Harare muri Zimbabwe, habaye imurikagurisha ry’ibikomoka ku buhinzi. Iri murika mpuzamahanga ryitabiriwe n’abarenga 500 kandi ryajemo abashyitsi barenga 250.000. Abavandimwe na bashiki bacu bo muri ako gace, bari bafitemo akazu katangirwagamo ibitabo by’Icyongereza, Ndebele (Zimbabwe) no mu Gishona. Abavandimwe na bashiki bacu 79 bifatanyije muri uwo murimo, batanze ibitabo bigera ku 6.300 kandi abantu 116 basabye kwiga Bibiliya.
Umusore witwa Tamuka, yegereye akazu batangiragamo ibitabo. Yari abonye igitabo Ibibazo urubyiruko rwibaza n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1 n’uwa 2. Ariko amaze kumenya ko Abahamya ba Yehova bigisha abantu Bibiliya ku buntu, yabajije ubona atangaye ati: “Ese mwabwira ibijyanye n’ayo masomo ya Bibiliya?” Bamaze gukoresha agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose bakamwereka uko kwiga Bibiliya bikorwa, yasabye ko bazamwigisha Bibiliya. Abavandimwe bo muri ako gace bashyizeho gahunda y’uko Tamuka bazakomeza kumwigisha Bibiliya.
Hari undi mugabo waje maze avuga ko yashimishijwe cyane n’uburyo Abahamya bicisha bugufi n’uburyo bigisha abandi Bibiliya. Abavandimwe bari mu kazu batangiragamo ibitabo bamusomeye umurongo wo muri Matayo 28:19, 20 kandi bamusobanurira ko Abahamya ba Yehova bakurikiza itegeko rya Yesu ryo kubwira abandi ubutumwa bwo muri Bibiliya. Uwo mugabo yavuze ko nawe yifuza kugira ubutwari nk’ubwo. Umuvandimwe yamusabye ko yamwigisha Bibiliya kandi yarabyishimiye.
Hari umugore wavuze ko akunda ukuntu Abahamya ba Yehova bitwara n’uburyo bakira abantu. Umuvandimwe yamusobanuriye ko kwiga Bibiliya no gushyira mu bikorwa amahame ayikubiyemo ari byo bidufasha kugira imico nk’iyo. Mushiki wacu wari mu kazu batangiragamo ibitabo, yakoresheje agatabo Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, amwereka uko kwiga Bibiliya bikorwa. Uwo mugore yatangajwe n’uburyo hari ibitabo by’ubwoko butandukanye hakubiyemo n’ibitabo bigenewe umuryango n’abakiri bato kandi bigatangirwa ubuntu. Bamaze kumuha Bibiliya n’ibindi bitabo yemeye kwiga Bibiliya kandi yaravuze ati: “Kuva nabaho iyi niyo mpano ihebuje mbonye!”
Nanone muri iryo murika abavandimwe na bashiki bacu babwirizaga mu buryo bufatiweho. Hari umuvandimwe waganirije umugore wari mu kazu yerekaniragamo ibicuruzwa bye. Kuri wo munsi, uwo muvandimwe yasubiye gusura uwo mugore maze amuha Bibiliya n’ibitabo. Uwo mugore yabyemeye yishimye kandi avuga ko yifuje cyane Bibiliya ariko abura aho yayikura. Yatanze aderesi ye kugira ngo hazagire mushiki wacu ugaruka kumusura.
Mushiki wacu witwa Ranganai wifatanyije mu kubwiriza muri iryo murika yavuze uko yiyumva nyuma yaryo agira ati: “Mu mwaka washize, uburwayi bwatumaga ntifatanya mu murimo wo kubwiriza nk’uko nabikoze ubu. Ariko nibanze ku migisha n’abona aho kwibanda ku bibazo byanjye. Byatumaga nkomeza kurangwa n’icyizere kandi bimfasha no kudacika intege.”
Twishimira cyane ibyo abavandimwe na bashiki bacu bo muri Zimbabwe bagezeho kandi duterwa ishema no gukorana nabo, turi “abakozi bakorana n’Imana.”—1 Abakorinto 3:9.