Soma ibirimo

Urukiko Rukuru rwa Zimbabwe ruri mu mujyi wa Mutare. Mu ifoto y’uruziga (uhereye ibumoso ugana iburyo): Abavandimwe Jabulani Sithole, Wonder Muposheri na Tobias Gabaza

18 UGUSHYINGO 2022
ZIMBABWE

Urukiko Rukuru rwo muri Zimbabwe rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Urukiko Rukuru rwo muri Zimbabwe rwarenganuye Abahamya ba Yehova

Ku itariki ya 29 Nzeri 2022, Urukiko Rukuru rwo muri Zimbabwe ruri mu mujyi wa Mutare rwafashe umwanzuro urenganura abavandimwe bacu Tobias Gabaza, Wonder Muposheri na Jabulani Sithole, banze kwifatanya mu mugenzo w’idini bitewe n’uko imitimanama yabo itabibemereraga.

Mu Kwakira 2020, abo bavandimwe batatu bajyanywe imbere y’urukiko ruyobowe n’umukuru w’umudugudu mu gihe undi muyobozi yari amaze kubarega avuga ko banze kwifatanya mu muhango w’idini rya gakondo. Uwo muhango uba ukubiyemo gusaba ko imyuka y’abapfuye yatuma hagwa imvura kandi buri muturage aba asabwa kuwifatanyamo. Abo bavandimwe bafashe umwanzuro wo kutifatanya muri uwo muhango bitewe n’umutimanama wabo watojwe na Bibiliya.

Umukuru w’umudugudu yarabarwanyije, abashyiraho iterabwoba agira ngo abahatire kwifatanya muri uwo muhango. Abo bavandimwe bajuririye mu rukiko rwisumbuye rw’i Chipinge.

Ku itariki 5 Mutarama 2021, umucamanza w’urwo rukiko yafashe umwanzuro urenganura abo bavandimwe. Icyakora, abayobozi b’umudugudu banze gukurikiza umwanzuro w’urukiko bakomeza gushyira igitutu ku bavandimwe bacu. Nanone kandi abandi baturage batangiye kubaha akato no kubatoteza.

Abo bavandimwe babonye ko bakomeje gukorerwa ivangura, bajuririye urukiko rukuru. Urukiko rwagaragaje ko abayobozi b’umudugudu babangamiye uburenganzira bw’abo bavandimwe. Nanone rwategetse abo bakuru b’umudugudu kutongera guhatira abo bavandimwe kwifatanya muri iyo migenzo gakondo inyuranyije n’umutimanama wabo no kubishyura ibyabo bangije.

Twizeye ko uwo mwanzuro w’urukiko uzagirira akamaro abavandimwe ba bashiki bacu bo muri Zimbabwe kuko iyo migenzo ikorwa mu gihugu hose. Dushimira cyane Yehova ku bw’umwanzuro mwiza urukiko rwafashe wo kuturenganura.—Imigani 2:8.