Soma ibirimo

14 MATA 2023
ZIMBABWE

“Urumuri” rugera ku bantu batabona neza muri Zimbabwe

“Urumuri” rugera ku bantu batabona neza muri Zimbabwe

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ku biro by’ishami byo muri Zimbabwe bakiriye amabaruwa ashimira bayahawe n’ibigo bibiri bya leta, ari byo: Ikigo kitwa Dorothy Duncan kita ku bafite ubumuga bwo kutabona n’ubumuga bw’ingingo hamwe na kaminuza yo muri Zimbabwe. Ayo mabaruwa yashimiraga ibiro by’ishami ko byahaye ibyo bigo byombi Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya hamwe n’ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, biri mu nyandiko y’abatabona. Abayobozi b’iyo kaminuza yo muri Zimbabwe baranditse bati: “Izi mpano mwaduhaye zizadufasha kwigisha abanyeshuri bacu uko bagira imyitwarire myiza. Ni ukuri turabashimira cyane ukuntu mukomeje gufasha abantu.”

Umugabo n’umugore b’abapayiniya ba bwite boherejwe gufasha mu gace karimo abantu bafite ubumuga bwo kutabona n’abatabona neza. Ibumoso: Umuvandimwe Willard Mazarura n’umugore we Nyembezi. Iburyo: Umuvandimwe Thungulula Ncube n’umugore we Eunice

Ibyo bitabo byatanzwe n’ibiro by’ishami byari biherutse gusohorwa kugira ngo bifashe abafite ubumuga bwo kutabona n’abatabona neza barenga 10.000 bo muri Zimbabwe. Mu mwaka wa 2017, ibiro by’ishami byateguye gahunda yihariye yari igamije kubwiriza abafite ubumuga bwo kutabona. Mu bindi bintu ibiro by’ishami byakoze, harimo kohereza abapayiniya ba bwite babiri n’abagore babo kugira ngo bafashe abandi babwiriza kumenya uko babwiriza abantu bafite ubumuga bwo kutabona. Ibyo byatumye abantu 46 bose batangira kwiga Bibiliya kandi batatu muri bo barabatijwe.

Mushiki wacu Mavies Chaya ari mu babatijwe. Mu mwaka wa 2021 ni bwo yabwirijwe bwa mbere kuri telefone. Mavies yari yarashakishije abantu bari gukoresha ibitangaza bakamukiza, akongera kubona. Ariko igihe yabona nta cyo ibyo bakoraga byageragaho yatakaje icyizere yari afite cyose. Igihe yamenyaga isezerano Bibiliya itanga ry’uko mu isi nshya impumyi zizahumuka, yongeye kugira icyizere. Yatangiye kwiga Bibiliya kabiri mu cyumweru maze abatizwa muri Mata 2022.

Mu gihe tugitegereje ko Yehova afasha abatabona bakongera kubona, twishimira ukuntu muri iki gihe atuma “urumuri” no gusobanukirwa’ bigera ku bantu bose bamushaka.—Zaburi 119:130.