Soma ibirimo

10 KANAMA 2015
ZIMBABWE

Abahamya bo muri Zimbabwe batangiye amakoraniro afite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu” nyuma y’umwaka bagize ikoraniro mpuzamahanga ritazibagirana

Abahamya bo muri Zimbabwe batangiye amakoraniro afite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu” nyuma y’umwaka bagize ikoraniro mpuzamahanga ritazibagirana

HARARE muri Zimbabwe—Kuwa gatanu tariki ya 31 Nyakanga, Abahamya ba Yehova batangije amakoraniro y’iminsi itatu yo mu mwaka wa 2015 afite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu.” Ayo makoraniro azaba mu byumweru 12 bikurikiranye, arangire mu kwezi k’Ukwakira hagati.

Geoffrey Jackson, wo mu Nteko Nyobozi, atanga disikuru ishingiye kuri Bibiliya mu ikoraniro mpuzamahanga ryabereye muri Zimbabwe mu mwaka wa 2014. Ari kumwe n’Abahamya babiri bo muri icyo gihugu bamusemuriraga.

John Hunguka, umuvugizi w’Abahamya ba Yehova muri Zimbabwe, yaravuze ati “twiteze ko amakoraniro yo muri uyu mwaka azagenda neza cyane. Kuba twiteze ibyiza byinshi kuri iri koraniro, ahanini tubiterwa n’ikoraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 2014 ryabereye i Harare. Iryo koraniro ryagenze neza cyane ku buryo ryabaye ikintu gikomeye cyaranze amateka y’Abahamya ba Yehova muri iki gihugu.” Ikinyamakuru gikomeye cyo muri Zimbabwe cyavuze ko iryo koraniro mpuzamahanga ari ryo “teraniro rinini cyane ryo mu rwego rw’idini” ryabaye muri icyo gihugu. Nanone cyavuze ko mu mwaka wa 2014 Abahamya ba Yehova bari “mu bantu bavuzwe cyane mu makuru kandi ko wasangaga nta yindi nkuru abantu bavuga hirya no hino mu gihugu.”

Ku munsi wa nyuma w’iryo koraniro mpuzamahanga ryo mu mwaka wa 2014, abantu basaga 82.000 bari bakubise buzuye Sitade Nasiyonali y’Imikino iri i Harare. Nyuma yaho, John Jubber, wari uhagarariye ibiro by’ishami by’Abahamya muri Zimbabwe, yaravuze ati “twari dufite abashyitsi 3.500 baturutse muri Burezili, mu Budage, muri Kenya, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no muri Zambiya.”

Muri uyu mwaka, Abahamya bo muri Zimbabwe bazagira amakoraniro 39 y’iminsi itatu afite umutwe uvuga ngo “Twigane Yesu.” Ayo makoraniro azabera ahantu hatandukanye, harimo n’ahajya habera imurikagurisha mpuzamahanga (Zimbabwe International Trade Fair Grounds). Iryo koraniro ryose, cyangwa bimwe mu bice byaryo, rizaba mu cyongereza, igicitonga (Zimbabwe), igishinwa (cy’ikimandari), igishona, igiswayire, ikindebele (Zimbabwe) n’ururimi rw’amarenga rwo muri Zimbabwe. Amatariki n’aho ayo makoraniro azabera muri Zimbabwe biboneka ku rubuga rwemewe rw’Abahamya rwa jw.org.

Ushinzwe amakuru:

Ku rwego mpuzamahanga: J. R. Brown, Ibiro Bishinzwe Amakuru, tel. +1 718 560 5000

Zimbabwe: John Hunguka, tel. +263 4 2910591