Soma ibirimo

Amategeko agenga imikoreshereze

Amategeko agenga imikoreshereze

Uhawe ikaze!

Uru rubuga rwashyiriweho kugufasha kurushaho kumenya Imana, Bibiliya n’Abahamya ba Yehova. Ushobora gusoma, ukareba kandi ukaruvanaho ibintu bigushishikaje. Twifuza ko uru rubuga rwacu rugirira n’abandi akamaro; ariko usabwe kudakoporora ibiruriho ngo ubishyire ku rundi rubuga cyangwa ku zindi porogaramu. Ushobora gusangiza abandi ibyo wamenye ubarangira uru rubuga, nk’uko bisobanurwa mu Mategeko agenga imikoreshereze yavuzwe hasi aha.

 Copyright

© 2024 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania. Uburenganzira bwose bwihariwe na nyir’urubuga.

Uru rubuga ni urwa Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc. (“Watchtower”), kandi ni yo ikomeza kurwitaho. Uretse aho byagaragajwe ukundi, inyandiko zose n’andi makuru yose ari kuri uru rubuga, ni umutungo bwite mu by’ubwenge wa Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania (“Watch Tower”).

 Ibirango

Adobe, ikirango cya Adobe, Acrobat n’ikirango cya Acrobat, ni ibirango bya Adobe Systems Incorporated. iTunes na iPod ni ibirango bya Apple Inc. Microsoft, ikirango cya Microsoft, kimwe na porogaramu izo ari zo zose n’ibindi bifite amazina ya Microsoft, urugero nka Microsoft Office na Microsoft Office 365, ni ibirango bya Microsoft Inc. Android ni ikirango cya Google LLC. Android robot ikorwa cyangwa igahindurwa bisabwe na Google kandi ikoreshwa hakurikijwe amabwiriza avugwa muri Creative Commons 3.0 Attribution License (https://creativecommons.org/licenses/by/3.0/us/). Ibindi birango byose n’ibirango byanditswe ni umutungo wihariye wa ba nyirabyo.

 Amategeko agenga imikoreshereze n’uruhushya rwo gukoresha urubuga

Ugomba kubahiriza aya mategeko mu gihe ukoresha uru rubuga. Iyo ukoresheje uru rubuga, uba wemeye gukurikiza aya mategeko yose agenga imikoreshereze y’uru rubuga. Niba wumva utemera amwe muri aya mategeko cyangwa yose uko yakabaye, ntukoreshe uru rubuga.

Ni ubuhe buryo bwemewe bwo gukoresha uru rubuga? Mu rwego rwo kubahiriza aya mategeko yatanzwe, wemerewe:

  • Kureba, kuvanaho no gucapa amashusho Watch Tower ifiteho uburenganzira, ibitabo byo mu rwego rwa elegitoroniki, umuzika, amafoto, inyandiko cyangwa videwo zo kuri uru rubuga, kugira ngo ubikoreshe wowe ubwawe, ariko utagamije inyungu z’ubucuruzi.

  • Ushobora gusangiza abandi imiyoboro cyangwa kopi za elegitoroniki, videwo n’ibyafashwe amajwi bishobora kuvanwa kuri uru rubuga.

Ntiwemerewe:

  • Gufata amashusho, ibintu byo mu rwego rwa elegitoroniki, ibirango, umuzika, amafoto, videwo cyangwa ingingo zo kuri uru rubuga, ngo ubishyire kuri interineti (ni ukuvuga ku rubuga urwo ari rwo rwose, imbuga bahererekanyaho amafayili, imbuga bahererekanyaho videwo, cyangwa imbuga nkoranyambaga).

  • Gukwirakwiza amashusho, ibintu byo mu rwego rwa elegitoroniki, ibirango, umuzika, amafoto, inyandiko, cyangwa videwo ziri kuri uru rubuga, byaba ari ibice cyangwa byose uko byakabaye (ni ukuvuga kubishyira kuri seriveri ngo bikoreshwe na porogaramu ya mudasobwa).

  • Gukoporora, gukora kopi, gukwirakwiza, cyangwa kwifashisha ubundi buryo bwo kubyaza umusaruro amashusho, ibyo mu rwego rwa elegitoroniki, ibirango, umuzika, amafoto, inyandiko, cyangwa videwo biri kuri uru rubuga ugamije kubicuruza cyangwa ushaka amafaranga (kabone n’iyo waba udaharanira inyungu).

  • Gukora porogaramu, ibikoresho, cyangwa izindi tekiniki zigamije gukusanya, gukora kopi, kugira ibyo uvana kuri uru rubuga, gucukumbura, kwegeranya, HTML, amashusho cyangwa inyandiko byo kuri uru rubuga. (Ibi ntibivuze ko utasangiza abandi ibintu bitagurishwa, nka porogaramu z’ubuntu zikoreshwa mu kuvana amafayili ya EPUB, PDF, MP3 na MP4 ahantu rusange kuri uru rubuga.)

  • Gukoresha nabi uru rubuga cyangwa serivisi zarwo, urugero nko kubangamira imikorere yarwo cyangwa kurujyaho unyuze mu nzira zitateganyijwe.

  • Gukoresha uru rubuga mu buryo ubwo ari bwo bwose bushobora kurwangiza, cyangwa bugatuma rutagaragara cyangwa ngo abantu barugereho; cyangwa kurukoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko, butemewe, bw’ubutekamutwe, cyangwa ugamije kurwangiza cyangwa kugira ikindi cyose ukora ufite intego nk’izo.

  • Gukoresha uru rubuga cyangwa amashusho aruriho, ibintu byo mu rwego rwa elegitoroniki, ibirango, umuzika, amafoto, inyandiko cyangwa videwo ugamije gucuruza.

  • Uru rubuga rukoresha serivisi za Google Maps, urwo rukaba ari urundi rubuga rudufasha, ariko si twe turugenzura. Nukoresha porogaramu ya Google Maps, kuri uru rubuga uzaba urebwa n’amabwiriza agenga imikoreshereze ya Google Maps/Google Earth Additional Terms of Service. Kubera ko tutamenyeshwa ibyahindutse ku mategeko agenga imikoreshereze ya Google Maps, byaba byiza ubanje kuyasoma mbere yo kuyikoresha. Niba utemera amabwiriza agenga imikoreshereze ya Google Maps, ntuzayikoreshe. Nta makuru yerekeye umuntu Google Maps igarura kuri uru rubuga.

 Ubuvuzi

Ibintu byo mu rwego rw’ubuvuzi biboneka kuri uru rubuga, bigamije gutanga amakuru gusa, ntibigamije gutanga inama z’uko umuntu yakwivuza, cyangwa ngo bibuze umuntu gushaka abatanga inama mu buvuzi, abasuzuma indwara n’abazivura. Ibivugwa mu ngingo z’ubuvuzi, ntibigamije gushyigikira uburyo runaka bwo gusuzuma, abaganga runaka, imiti iyi n’iyi, uburyo bwo kuvura, ibitekerezo cyangwa andi makuru ajyanye n’ubuvuzi.

Igihe cyose ufite ikibazo kirebana n’ubuvuzi, ukwiriye gushakira inama ku baganga cyangwa abandi batanga inama mu by’ubuvuzi.

Abashinzwe uru rubuga bakora uko bashoboye kose ngo barushyireho amakuru y’ukuri ahereranye n’ubuvuzi kandi ahuje n’igihe. Icyakora ntidushobora kuguha ubwishingire ubwo ari bwo bwose ku biboneka mu makuru aboneka muri iki gice cy’ubuvuzi; aba yatanzwe uko ari. Uru rubuga nturutanga ubwishingizi ubwo ari bwo bwose ku birebana n’imikoreshereze y’ibiri mu gice kuvuga ku buvuzi. Nanone ntirutanga ubwishingire ku birebana n’ikizere umuntu yagirira ayo makuru, ukuri kwayo, kuba ahuje n’igihe, akamaro kayo no kuba yuzuye cyangwa atuzuye. Uru rubuga ntirukwiriye kubazwa cyangwa kuryozwa amakosa cyangwa ibibura mu makuru arebana n’ubuvuzi. Ufite uburenganzira bwo gukoresha amakuru kuri uru rubuga avuga ibirebana n’ubuvuzi cyangwa kutayakoresha. Nta na rimwe uru rubuga rwaryozwa ingaruka (hakubiyemo ingaruka zose: iz’ako kanya n’iz’igihe kirekire, urwikekwe/urupfu, igihombo, gutakaza amakuru) zitewe no gukoresha cyangwa kunanirwa gukoresha amakuru arebana n’ubuvuzi; zaba zishingiye ku bwishingire, ku masezerano, ku gikorwa cy’ubwangizi, cyangwa izindi mpamvu z’amategeko, kabone n’iyo rwaba rwarabwiwe iby’izo ngaruka cyangwa rutarazibwiwe.

 Ubwishingire n’uburyozwandishyi

Uru rubuga n’amakuru yose, ibiruriho, n’izindi serivisi zose uhabwa binyuze kuri uru rubuga bitangwa na Watchtower “uko biri”. Watchtower nta bwishingire ubwo ari bwo bwose itanga.

Watchtower ntishobora kwemeza ko uru rubuga rudashobora kujyaho virusi cyangwa ibindi bintu biteje ikibazo. Watchtower ntikwiriye kuryozwa ingaruka izo ari zo zose zitewe no gukoresha serivisi iyo ari yo yose, cyangwa amakuru ayo ari yo yose, ibiriho cyangwa ingaruka ziturutse ku zindi serivisi uhabwa binyuze kuri uru rubuga.

 Kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze

Bitabangamiye ubundi burenganzira bwayo, Watchtower ifite uburenganzira bwo kugufatira ibyemezo mu gihe urenze mu buryo ubwo ari bwo bwose kuri aya mategeko agenga imikoreshereze y’urubuga. Watchtower ishobora kugufungira uru rubuga, kutakwemerera kugera ku rubuga, kubuza mudasobwa zikoresha aderesi IP yawe ntizigere ku rubuga, gusaba abaguha interineti bakagufungira ku buryo utongera kugera ku rubuga kandi/cyangwa ugakurikiranwa mu butabera.

 Ihinduka ry’amategeko

Igihe icyo ari cyo cyose, Watchtower ishobora kuvugurura aya mategeko agenga imikoreshereze y’uru rubuga. Iyo ayo mategeko yavuguruwe, atangira gukurikizwa akimara kugaragara kuri uru rubuga. Usabwe kujya usura iyi paji buri gihe kugira ngo urebe ko uzi neza ibivugwa mu mategeko ariho.

 Amategeko n’ububasha bw’inkiko

Aya mabwiriza y’imikoreshereze agengwa kandi agasobanurwa hakurikijwe amategeko yo muri Leta ya New York (U.S.A.), hatitawe ku igonganamategeko. Ikirego icyo ari cyo cyose gifitanye isano n’aya mategeko agenga imikoreshereze, kizashyikirizwa inkiko zibifitiye ububasha muri Leta ya New York (U.S.A.)

 Agaciro k’amasezerano

Niba urukiko rwemeje ko hari ingingo yo muri aya mategeko agenga imikoreshereze idafite agaciro, kidakwiriye, cyangwa kidakurikije amategeko, izindi zisigaye zigomba gukurikizwa. Kuba Watchtower itubahirije rimwe muri aya mategeko agenga imikoreshereze y’urubuga, ntibizafatwa cyangwa ngo bisobanurwe ko aya mategeko ataye agaciro cyangwa ngo byumvikane ko kuyakurikiza atari ngombwa.

 Amasezerano yose

Aya mategeko agenga imikoreshereze y’uru rubuga, ni amasezerano ugiranye na Watchtower mu birebana n’uko ukoresha uru rubuga, kandi akuyeho, akanasimbura andi mategeko yabanjirije aya, arebana n’imikoreshereze y’uru rubuga.