Amabwiriza y’uko umuryango w’Abahamya ba Yehova urinda amakuru
Umuryango w’Abahamya ba Yehova ku isi hose (“umuryango”) wubaha uburenganzira bwo kubika amakuru y’ibanga y’umuntu ku giti ke no kuyarinda. Umuryango wacu uzirikana ko ari iby’ingenzi ko abantu baganira bisanzuye kandi ubika amakuru y’ibanga y’umuntu ku giti ke, kugira ngo wite ku byo Abahamya ba Yehova bakeneye, usohoze inshingano zawo zo mu rwego rw’idini n’ibikorwa byo gufasha abandi. Nanone uzirikana akamaro ko kugira ibanga no kubika amakuru neza (Imigani 15:22; 25:9). Twubaha cyane ibijyanye n’amakuru y’ibanga.—Imigani 20:19.
Ibihugu byinshi byashyizeho amategeko agenga ibyo kurinda amakuru y’ibanga. Umuryango wacu, hakubiyemo ibiro by’amashami byo mu bihugu ukoreramo uzwiho kubahiriza uburenganzira bw’abandi no kugira ibanga ndetse no mu gihe ayo mategeko atari yagashyirwaho. Umuryango wacu uzakomeza kurinda amakuru ufite nk’uko umaze igihe ubigenza.
Amabwiriza agenga ibyo kubika ibanga. Umuryango wacu ukoresha amakuru ufite ukurikije amabwiriza akurikira:
Amakuru yerekeye umuntu ku giti ke akoreshwa mu buryo buhuje n’amategeko.
Amakuru yerekeye umuntu ku giti ke arakusanywa, akabikwa kandi agakoreshwa ari uko gusa akenewe n’umuryango wacu.
Amakuru yerekeye umuntu ku giti ke aba ari ukuri kandi ahuje n’igihe. Iyo ayo makuru agaragayemo ikosa, rihita rikosorwa.
Amakuru yerekeye umuntu ku giti ke akomeza kubikwa mu gihe umuryango wacu ukiyakeneye.
Twubaha uburenganzira bw’amakuru yatanzwe.
Umuryango wacu wafashe ingamba zo kurinda amakuru watanze ku buryo abantu batayafitiye uburenganzira cyangwa abashobora kuyakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko batayageraho. Mudasobwa zose zibitse amakuru y’ibanga zifite umutekano wizewe kandi zishobora gufungurwa n’abantu babifitiye uburenganzira gusa. Ibiro biba bifunze nyuma y’amasaha y’akazi kandi abantu babifitiye uburenganzira ni bo bonyine bashobora kuhinjira.
Ibiro by’amashami ntibihererekanya amakuru yerekeye umuntu ku giti ke, keretse gusa iyo bibaye ngombwa ko ayo makuru akoreshwa mu bikorwa byo mu rwego rw’idini cyangwa ibyo gufasha abandi. Abahamya ba Yehova bose bemeye aya mabwiriza igihe bafataga umwanzuro wo kuba Abahamya ba Yehova.
Aya mabwiriza yo kurinda umutekano w’amakuru ahuje n’amahame yavuzwe mu gitabo Turi Umuryango ukora ibyo Yehova ashaka, gihabwa Abahamya bose iyo bagiye kuba ababwiriza. Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igitabo Turi Umuryango ukora ibyo Yehova ashaka.
Uburenganzira bw’umuntu buhereranye no kurinda amakuru ye y’ibanga, kuyakosora cyangwa kuyasiba bwubahirizwa hashingiwe ku Mabwiriza agenga gukoresha amakuru yerekeye umuntu ku giti ke, ahanditse ngo Uburenganzira bwawe.
Amabwiriza agenga gukoresha amakuru yerekeye umuntu ku giti ke tumaze kuvuga agaragaza uko umuryango w’Abahamya ba Yehova ku isi hose ukoresha amakuru bwite y’umuntu.