Imikoreshereze y’amakuru y’umuntu mu Bufaransa
Iyo umuntu yabaye umubwiriza aba yemeye ko umuryango w’Abahamya ba Yehova ukorera ku isi hose harimo itorero ry’Abahamya ba Yehova ateraniramo, ibiro by’ishami byo mu gihugu ke n’indi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova, ikoresha amakuru ye mu buryo bwemewe n’amategeko mu nyungu z’uwo muryango. Ababwiriza baha amatorero barimo amakuru abereyekeye nk’uko bivugwa mu gitabo Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka. Ibyo bituma bashobora kwifatanya mu bikorwa by’itorero bifitanye isano no gusenga kandi bigatuma bahabwa ubufasha mu gihe bikenewe.—1 Petero 5:2.
Ababwiriza bashobora gutanga andi makuru yabo igihe bifatanya mu yindi mirimo yo mu rwego rw’idini. Ayo makuru ashobora kuba arimo amazina yabo, igihe bavukiye, igitsina, itariki babatirijweho, aderesi zabo, amakuru agaragaza uko bahagaze mu buryo bw’umwuka, uko bakora umurimo wo kubwiriza cyangwa izindi nshingano bafite mu Bahamya ba Yehova. Nanone muri ayo makuru haba harimo ibyo umubwiriza yizera hamwe n’ibindi by’ibanga bimwerekeyeho. Iyo tuvuze imikoreshereze y’amakuru y’umuntu haba hakubiyemo; kuyahuriza hamwe, kuyabika haba mu buryo busanzwe cyangwa ubwa elegitoroniki, kuyashyira ku murongo n’ibindi nk’ibyo.
Itegeko rigenga ibyo kurinda amakuru y’umuntu muri iki gihugu ni:
General Data Protection Regulation (EU) 2016/679.
Muri iri tegeko, ababwiriza bemera ko amakuru aberekeyeho akoreshwa n’Abahamya ba Yehova kugira ngo bifatanye mu bikorwa bifitanye isano n’idini bikurikira:
Kwifatanya mu materaniro yose yo mu itorero ry’Abahamya ba Yehova ateraniramo cyangwa indi mirimo n’imishinga bisaba kwitanga.
Gukurikirana amateraniro n’amakoraniro byafashwe amajwi n’amashusho kugira ngo bizakoreshwe mu murimo wo kwigisha ukorwa n’Abahamya ba Yehova ku isi hose.
Gusohoza inshingano yose ahawe mu itorero isaba ko izina rye rishyirwa ku kibaho cy’amatangazo kiba mu Nzu y’Ubwami y’Abahamya ba Yehova.
Kugira Ifishi y’Itorero Ishyirwaho Raporo y’Umubwiriza.
Gusurwa no kwitabwaho n’abasaza b’Abahamya ba Yehova (Ibyakozwe 20:28; Yakobo 5:14, 15).
Gutanga aderesi y’umuntu wahamagarwa mu gihe havutse ikibazo kihutirwa.
Amakuru akwerekeyeho aba azabikwa kugeza igihe kitazwi kubera impamvu zavuzwe haruguru cyangwa izindi zemewe n’amategeko. Iyo umubwiriza yanze gusinya inyandiko itanga uburenganzira bwo gukoresha amakuru ye, bishobora gutuma Abahamya ba Yehova batamenya ibyo yemerewe gukora, ku buryo yahabwa inshingano runaka mu itorero cyangwa bakamwemerera kwifatanya mu mirimo ifitanye isano n’idini.
Iyo bibaye ngombwa, ayo makuru y’umuntu aba ashobora koherezwa mu yindi miryango ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova. Ababwiriza baba basobanukiwe ko iyo miryango ishobora kuba ikorera mu bihugu bifite amategeko agenga ibyo kurinda amakuru, atandukanye n’ayo mu bihugu byabo. Icyakora, ababwiriza bakwiriye kuzirikana ko abazakira amakuru aberekeyeho, urugero nk’imiryango ikorana n’ikicaro gikuru cy’Abahamya ba Yehova kiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bazakoresha ayo makuru mu buryo buhuje n’Amabwiriza y’uko umuryango w’Abahamya ba Yehova urinda amakuru.
Ababwiriza bafite uburenganzira bwo kugera ku makuru yabo abitswe n’Abahamya ba Yehova, gusaba ko yasibwa, adakomeza gukoreshwa cyangwa gukosorwa mu gihe yaba adahuje n’ukuri. Nanone ababwiriza bashobora guhagarika uburenganzira bari baratanze, bakavuga ko batagishaka ko amakuru yabo yongera gukoreshwa. Hari igihe dushobora gukomeza gukoresha amakuru y’umubwiriza nubwo yaba yaravuze ko adashaka ko yongera gukoreshwa, kugira ngo umuryango w’Abahamya ba Yehova bo ku isi hose wubahirize amategeko usabwa mu birebana no kubika amakuru y’abayoboke bawo, nk’uko bivugwa mu itegeko rigenga ibyo kurinda amakuru. Ababwiriza baba bafite uburenganzira bwo gushyikiriza ikirego urwego rushinzwe kurinda amakuru mu gihugu batuyemo bakurikije amategeko icyo gihugu kigenderaho.
Abahamya ba Yehova bashyizeho uburyo butandukanye bwo kurinda amakuru y’umuntu kugira ngo bubahirize ibivugwa mu itegeko rigenga ibyo kurinda amakuru. Ababwiriza basobanukiwe neza ko amakuru yabo agerwaho n’abantu bake kandi babifitiye uburenganzira kugira ibyavuzwe haruguru bigerweho.
Niba wifuza kugira icyo ubaza ku birebana no kurinda amakuru ushobora kohereza imeri kuri:
DataProtectionOfficer.FR@jw.org.
Ababwiriza bakwiriye kumenya ko aho bishoboka, aderesi n’umwirondoro by’ugenzura amakuru mu gihugu baherereyemo, bashobora kuzisanga ku ipaji iriho urutonde rwa aderesi kuri jw.org.
Birashoboka ko uko dukoresha amakuru bishobora guhinduka bitewe n’ibikorwa byo mu rwego rw’idini, amategeko cyangwa ikoranabuhanga. Nibiba ngombwa ko duhindura Imikoreshereze y’amakuru y’umuntu, tuzagaragaza ibyahindutse ku buryo ababwiriza bamenya amakuru dufite n’uko tuyakoresha. Uge ukomeza ugenzure urebe ko nta byahindutse.