Kwitegura umurimo wo kubwiriza
Koresha uyu mwitozo kugira ngo witegure umurimo wo kubwiriza.
Babyeyi, musomere hamwe n’abana banyu muri Matayo 28:19, 20 kandi muhaganireho.
Vanaho uyu mwitozo kandi uwucape.
Nyuma yo kureba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Kwitegura umurimo wo kubwiriza,” mukoreshe umwitozo uri hasi aha, kugira ngo ubafashe kwitegura umurimo wo kubwiriza. Fasha abana bawe gushyira ibintu mu gikapu cyabo, ugendeye ku rutonde rwatanzwe kandi wongeremo n’ibindi ubona ko ari ngombwa. Andika amagambo make bakoresha batangiza ibiganiro kandi bayitoze mu ijwi ryumvikana. Noneho mwandike intego bifuza kugeraho mu murimo wo kubwiriza. Uyu mwitozo mushobora kujya muwucapa buri gihe kandi bakawitwaza igihe bagiye mu murimo wo kubwiriza.
Ibindi wamenya
INGINGO ZITANDUKANYE
Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova—Imyitozo
Koresha iyi myitozo mukine imikino, mugendeye ku bivugwa mu ngingo z’uruhererekane zivuga ngo: “Amasomo tuvana ku ncuti za Yehova,” maze uganire n’abana bawe icyo iyo myitozo ibigishije.
INYIGISHO ZA BIBILIYA
Videwo n’imyitozo bigenewe abana
Koresha izi videwo zishingiye kuri Bibiliya n’imyitozo ishimishije wigisha abana bawe amahame yo muri Bibiliya.