Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

1 Petero 5:6, 7—“Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, . . . Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe”

1 Petero 5:6, 7—“Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, . . . Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe”

 “Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye; muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 Petero 5:6, 7, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye. Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.”—1 Petero 5:6, 7, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo muri 1 Petero 5:6, 7 usobanura

 Intumwa Petero yayakoresheje aya magambo ashaka kwizeza Abakristo ko bashobora kubwira Imana ibibahangayikishije mu isengesho. Imana yita cyane ku bantu bicisha bugufi kandi ikabaha imigisha myinshi.

 “Mwicishe bugufi . . . munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana.” Muri Bibiliya inshuro nyinshi ijambo ukuboko kw’Imana ryerekeza ku bushobozi Imana ifite bwo gukiza no kurinda (Kuva 3:19; Gutegeka 26:8; Ezira 8:22). Abakristo bicisha bugufi bari munsi y’ukuboko kw’Imana mu gihe bayishingikirizaho. Bazirikana ko hari aho ubushobozi bwabo bugarukira, maze bakabona ko bo ubwabo badashobora gutsinda ibigeragezo nta we ubafashije (Imigani 3:5, 6; Abafilipi 4:13). Bizera badashidikanya ko Imana ifite ubushobozi bwo kugira icyo ikora kugira ngo ibafashe, ikabikora mu gihe gikwiriye no mu buryo bwiza.—Yesaya 41:10.

 “Kugira ngo izabashyire hejuru mu gihe gikwiriye.” Abantu bihanganira ibigeragezo bashobora kwizera badashidikanya ko Imana izabashyira hejuru cyangwa ko izabagororera. Kandi ntizatuma bageragezwa iteka ryose cyangwa bageragezwa ibirenze ibyo bashobora kwihanganira (1 Abakorinto 10:13). Ibinyuranye n’ibyo, iyo bakomeje gukora ibyiza, Imana ibaha imigisha mu “gihe gikwiriye.”—Abagalatiya 6:9.

 “Muyikoreze imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.” Abakristo bikoreza Imana imihangayiko yabo, iyo bayisenga bicishije bugufi. Hari igitabo cyatanze ibisobanuro kigira kiti: “Inshinga kwikoreza yumvikanisha igikorwa cyo gusunika ikintu tucyikuraho. Nanone yumvikanisha igikorwa umuntu akora ku bushake bwe.” Iyo Umukristo yikoreje Imana imihangayiko ye, arekeraho guhangayika maze akagira icyo Bibiliya yita “amahoro y’Imana” (Abafilipi 4:6, 7). Ashobora kwizera ko Imana yifuza kumufasha kubera ko asobanukiwe ko Imana yamwitaho kandi ko ishobora gukoresha imbaraga zayo kugira ngo ibikore.—Zaburi 37:5; 55:22.

Impamvu umurongo wo mu 1 Petero 5:6, 7 wanditswe

 Igice cya 5 ni cyo gisoza ibaruwa ya mbere intumwa Petero yandikiye Abakristo (1 Petero 1:1). Kimwe no muri iki gihe, abigishwa ba Kristo bari bahanganye n’ibigeragezo, kandi byashoboraga kubatera imihangayiko (1 Petero 1:6, 7). Kubera ko Petero yari azi ibibazo abo Bakristo bahanganye na byo, mu mwaka wa 62-64 N.Y yabandikiye ibaruwa yo kubatera inkunga.—1 Petero 5:12.

 Petero yashoje iyo baruwa, yibutsa ikintu cy’ingenzi abari guhura n’ibigeragezo bitewe n’ukwizera kwabo. Yabibukije ko nibakomeza kwicisha bugufi bakishingikiriza ku Mana, izabafasha bagakomeza gushikama (1 Petero 5:5-10). Amagambo ya Petero ashobora gutera inkunga abavandimwe batotezwa muri iki gihe.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya 1 Petero mu ncamake.