Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yesaya 42:8—“Ndi Uwiteka”

Yesaya 42:8—“Ndi Uwiteka”

 “Ndi Yehova. Iryo ni ryo zina ryanjye, kandi nta wundi nzaha icyubahiro cyanjye, n’ikuzo ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ndi Uwiteka ni ryo zina ryanjye, icyubahiro cyanjye sinzagiha undi, n’ishimwe ryanjye sinzariha ibishushanyo bibajwe.”—Yesaya 42:8, Bibiliya Yera.

Icyo uwo murongo wo muri Yesaya 42:8 usobanura

 Imana yavuze izina ryayo bwite kandi yongeraho ko itazaha icyubahiro cyayo ibishushanyo bisengwa.

 Imana ni yo yiyise “Yehova;” iryo ni ryo zina bwite ryayo a (Kuva 3:14, 15). Nubwo iryo zina riboneka inshuro zigera hafi ku 7.000, mu cyo bakunze kwita Isezerano rya kera (Ibyanditswe by’Igiheburayo n’Icyarameyi), abantu bagiye bahindura Bibiliya mu zindi ndimi bagiye barisimbuza “UWITEKA” (mu nyuguti nkuru). Urugero muri Zaburi 110:1, hakoreshejwe imvugo y’ubuhanuzi havuga kuri Yehova na Yesu. Muri Bibiliya Ijambo ry’Imana, haravuga ngo: “Nyagasani [Yehova] yabwiye Umwami wanjye [Yesu]” (Matayo 22:44). Muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya, izina bwite ry’Imana ryashyizwe mu mwanya waryo ku buryo nta rujijo bitera. Haravuze ngo: “Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: ‘Icara iburyo bwanjye ugeze aho nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.’”

 Abashakashatsi batekereza ko izina bwite ry’Imana risobanura “Ituma biba.” Imana y’ukuri yonyine ni yo ishobora kwitwa iryo zina kuko ishobora gutuma yo ubwayo, cyangwa ibyo yaremye biba igikenewe cyose kugira ngo isohoze umugambi wayo.

 Kubera ko Yehova ari we waturemye, kandi akaba ari yo Mana y’ukuri yonyine, ni we wenyine tugomba gusenga. Nta kindi gikwiriye gusengwa, yaba umuntu, ikintu cyangwa ikigirwamana.—Kuva 20:2-6; 34:14; 1 Yohana 5:21.

Impamvu umurongo wo muri Yesaya 42:8 wanditswe

 Mu mirongo ibanza mu gice cya 42 cyo muri Yesaya, Yehova yavuze umurimo wari gukorwa n’‘uwo yatoranyije.’ Imana yavuze ko uwo mugaragu yari ‘kuzanira amahanga ubutabera’ (Yesaya 42:1). Imana yavuze iby’iryo sezerano igira iti: “Ndavuga ibishya. Mbere y’uko bitangira kugaragara, ndabivuga kugira ngo mubyumve” (Yesaya 42:9). Ubuhanuzi buvuga iby’uwo mugaragu ‘watoranyijwe,’ bwasohoye nyuma y’ibinyejana byinshi, igihe Mesiya cyangwa Kristo, yakoraga umurimo hano ku isi.—Matayo 3:16, 17; 12:15-21.

a Izina bwite ry’Imana rikunze kwandikwa mu nyuguti enye z’Igiheburayo, ari zo YHWH. Muri Bibiliya zimwe na zimwe zo mu rurimi rw’Icyongereza, iryo zina ni “Yahweh.” Niba wifuza ibindi bisobanuro wareba umugereka wa 1 muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya ufite umutwe uvuga ngo: “Izina ry’Imana mu Byanditswe by’igiheburayo no mu Byanditswe by’ikigiriki bya gikristo.”