IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Abaheburayo 4:12—“Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi”
“Ijambo ry’Imana ni rizima, rifite imbaraga kandi riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi, rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro, kandi rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi.”—Abaheburayo 4:12, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Koko Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima, ni irinyabushobozi, kandi riratyaye kurusha inkota y’amugi abiri. Riracengera kugeza aho umutima n’ubwenge bitandukanira, hagati y’ingingo n’imisokoro; rigasobanura ibyifuzo n’ibitekerezo byihishe muri muntu.”—Abahebureyi 4:12, Bibiliya Ntagatifu.
Icyo umurongo wo mu Baheburayo 4:12 usobanura
Ubutumwa buturuka ku Mana buri muri Bibiliya, bufite ubushobozi bwo kugaragaza ibyo dutekereza n’impamvu nyakuri zidutera gukora ibintu. Nanone, ubwo butumwa bushobora gutuma abantu bahinduka bakarushaho gukora ibyiza.
“Ijambo ry’Imana ni rizima.” Imvugo ngo “ijambo ry’Imana” yerekeza ku isezerano ry’Imana, cyangwa umugambi wayo, ugaragara muri Bibiliya. a Ikintu gikomeye gikubiye muri uwo mugambi ni uko abantu bumvira Imana bazabaho iteka ku isi, bafite amahoro kandi bunze ubumwe.—Intangiriro 1:28; Zaburi 37:29; Ibyahishuwe 21:3, 4.
Ni mu buhe buryo ijambo ry’Imana, cyangwa se umugambi wayo ari “rizima”? Ni mu buryo bw’uko rifite ubushobozi bwo guhindura imitima y’abaryemera, rigatuma bagira intego n’ibyiringiro (Gutegeka kwa kabiri 30:14; 32:47). Nanone ijambo ry’Imana cyangwa isezerano ryayo, ni “rizima” mu buryo bw’uko Imana ikomeje gukora kugira ngo isohoze amasezerano yayo mu buryo bwuzuye (Yohana 5:17). Imana ntimeze nk’abantu, ngo idusezeranye ibintu nyuma ibyibagirwe cyangwa ngo isange itazashobora kubisohoza (Kubara 23:19). Ijambo ryayo “ntirizagaruka ubusa.”—Yesaya 55:10, 11.
“Ijambo ry’Imana . . . rifite imbaraga.” Imvugo ngo: “rifite imbaraga” nanone ishobora kuvugwa ngo “rirakomeye,” “rirakora,” cyangwa “rikora ibyo ryagombye gukora.” Ku bw’ibyo rero, buri kintu cyose Yehova b Imana avuze cyangwa asezeranyije, byanze bikunze kiba kizasohozwa (Zaburi 135:6; Yesaya 46:10). Mu by’ukuri, Imana ishobora gusohoza umugambi wayo mu buryo burenze cyane uko dutekereza.—Abefeso 3:20. c
Ijambo ry’Imana nanone “rifite imbaraga” mu buryo bw’uko rifasha abantu bemera ko rifite akamaro, kandi ko rishobora kubahindura. Bashyira mu bikorwa ibyo Imana ibigisha, kandi bigatuma bahindura imitekerereze, uko babayeho n’intego zabo (Abaroma 12:2; Abefeso 4:24). Mu buryo nk’ubwo, “ijambo ry’Imana . . . rikorera” mu bemera ko ryaturutse ku Mana.”—1 Abatesalonike 2:13.
“Ijambo ry’Imana . . . riratyaye kurusha inkota yose ifite ubugi impande zombi.” Mu buryo bw’ikigereranyo, ijambo ry’Imana riratyaye kurusha inkota yose yakozwe n’abantu kubera ubushobozi bwaryo bwo gucengera. Ijambo ry’Imana rishobora gucengera rikagera umuntu ku mutima cyangwa rigafasha umuntu guhindura ibitekerezo bye n’ibyifuzo bye kurusha uko inyigisho z’abantu zabikora. Ibyo ni byo umurongo wo mu Baheburayo 4:12 ukomeza uvuga.
“Ijambo ry’Imana . . . rirahinguranya kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokoro.” Ijambo “ubugingo,” muri Bibiliya rishobora kwerekeza ku muntu usanzwe, mu gihe “umwuka” ushobora kwerekeza ku muntu w’imbere (Abagalatiya 6:18). Mu buryo bw’ikigereranyo, “ijambo ry’Imana” ririnjira rikagera mu “musokoro,” ari byo byiyumvo byimbitse n’ibitekerezo byacu. Rihishura abo turi bo imbere, aho abantu badashobora kubona. Ibyo bituma inyigisho za Yehova zishobora gutuma duhinduka tukarushaho kuba beza. Kandi biradushimisha bigashimisha na Yehova.
“Ijambo ry’Imana . . . rishobora kumenya ibitekerezo byo mu mutima n’imigambi yawo.” Uburyo umuntu yitwara iyo amaze kumva Ijambo ry’Imana, bigaragaza ibitekerezo bye by’ukuri n’imigambi ye cyangwa intego ze, ari byo bigira ingaruka ku myitwarire ye. Urugero, iyo umuntu yakiriye neza ijambo ry’Imana agahinduka, akarushaho kuba umuntu mwiza, aba agaragaje ko yicisha bugufi kandi ari umunyakuri. Kandi bigaragaza ko aba ashaka gushimisha Umuremyi we. Ku rundi ruhande ariko, iyo asuzugura ijambo ry’Imana, aba agaragaje imico mibi, urugero nko kwishyira hejuru cyangwa ubwikunde. Hari igihe aba ashaka kwisobanura agaragaza ko gukora ibyo Imana yanga nta cyo bitwaye.—Yeremiya 17:9; Abaroma 1:24-27.
Nk’uko igitabo kimwe kibisobanura, ijambo ry’Imana “rishobora kugera ku muntu wacu w’imbere cyane.” Ni ukuvuga ko nta hantu na hamwe dushobora gukinga Imana ku buryo itahabona, kandi nta cyo ijambo ryayo ridashobora kugaragaza. Mu Baheburayo 4:13 havuga ko ‘ibintu byose byambaye ubusa kandi ko bitwikuruwe imbere y’amaso y’uzatubaza ibyo twakoze.’
Impamvu umurongo wo mu Baheburayo 4:12 wanditswe
Igitabo cya Bibiliya cy’Abaheburayo ni ibaruwa yahumetswe, intumwa Pawulo yanditse ahagana mu mwaka wa 61 N.Y., ayandikira Abakristo b’Abayahudi babaga i Yerusalemu no mu Buyuda.
Mu gice cya 3 n’icya 4, Pawulo agaragaza ko uburyo Abisirayeli ba kera bitwaye, ari umuburo ku Bakristo (Abaheburayo 3:8-12; 4:11). Yehova yasezeranyije Abisirayeli ko yari kubarokora akabavana mu bucakara akabatuza mu gihugu aho bagombaga ‘kugira umutekano’ (Gutegeka kwa kabiri 12:9, 10). Ariko, Abisirayeli b’icyo gihe yavanye muri Egiputa inshuro nyinshi bagiye bagaragaza ko batizera amasezerano y’Imana kandi bahoraga basuzugura amategeko yayo. Ibyo byatumye “batinjira mu kiruhuko cy’Imana” kandi batakaza ubucuti bari bafitanye na yo. Ibyo byatumye batagera mu gihugu cy’Isezerano, ahubwo bapfira mu butayu. Nubwo ababakomokaho batujwe mu Gihugu cy’Isezerano, nabo bagiye basuzugura amategeko y’Imana. Ibyo byatumye iryo shyanga rigerwaho n’ingaruka zikomeye cyane.—Nehemiya 9:29, 30; Zaburi 95:9-11; Luka 13:34, 35.
Pawulo asobanura ko Abakristo bagomba kuvana amasomo ku rugero rubi rw’Abisirayeli batabaye indahemuka. Nitwirinda kumera nkabo, tukumvira ijambo ry’Imana kandi tukizera amasezerano yayo mu buryo bwuzuye, dushobora kwinjira mu kiruhuko cy’Imana.—Abaheburayo 4:1-3, 11.
Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Abaheburayo mu ncamake.
a Imvugo ngo: “ijambo ry’Imana” ikoreshwa mu Baheburayo 4:12, ntiyerekeza gusa kuri Bibiliya. Nanone, iyo mvugo ishobora no kwerekeza kuri Bibiliya, kubera amasezerano y’Imana yanditswe muri Bibiliya.
b Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?”
c Reba ingingo ivuga ngo: “Abefeso 3:20—‘Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira byose.’”