IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Abaroma 10:13—‘Ambaza izina ry’Umwami’
“Umuntu wese wambaza izina rya Yehova azakizwa.”—Abaroma 10:13, Ubuhinduzi bw’Isi Nshya.
“Kuko umuntu wese uzambaza izina ry’Umwami azakizwa.”—Abaroma 10:13, Bibiliya Yera.
Ibisobanuro by’umurongo wo mu Baroma 10:13
Imana ntirobanura ku butoni, kandi iha buri wese uburyo bwo kuzabona agakiza n’ubuzima bw’iteka, idashingiye ku gihugu arimo, ibara ry’uruhu cyangwa urwego rw’imibereho arimo. Icyakora tuzakizwa ari uko twambaje izina rya Yehova, Imana Ishobora byose. a—Zaburi 83:18.
Muri Bibiliya, imvugo ngo: “Kwambaza izina rya Yehova” bisobanura ibirenze kumenya izina ry’Imana no kurivuga mu gihe dusenga (Zaburi 116:12-14). Bikubiyemo kuyiringira no kuyiyambaza.—Zaburi 20:7; 99:6.
Yesu Kristo yahaga agaciro izina ry’Imana. Mu magambo abimburira isengesho ntangarugero, yaravuze ati: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe” (Matayo 6:9). Nanone Yesu yagaragaje ko niba twifuza kubona ubuzima bw’iteka, tugomba kumenya Nyir’iryo zina, tukamwubaha kandi tukamukunda.—Yohana 17:3, 6, 26.
Kuki twakwemeza ko Yehova ari we “Mwami” uvugwa mu Baroma 10:13, muri Bibiliya Yera? Impamvu ni uko ayo magambo yakuwe muri Yoweli 2:32, aho umwandiko w’umwimerere w’Igiheburayo b wakoresheje izina ry’Imana, aho gukoresha Umwami.
Imimerere umurongo wo mu Baroma 10:13 wanditswemo
Mu Baroma igice cya 10, Bibiliya igaragaza ko kwizera Yesu Kristo bishobora gutuma Imana itwemera cyangwa ntitwemere (Abaroma 10:9). Icyo gitekerezo gishyigikirwa n’indi mirongo myinshi yo mu cyo abantu bita Isezerano rya Kera. Umuntu agaragaza ukwizera kwe, ‘abitangariza mu ruhame,’ akabikora ageza ubutumwa bwiza bw’agakiza ku bantu batazi Imana. Ibyo bituma abandi na bo bagira ukwizera gukomeye kuzabahesha ubuzima bw’iteka.—Abaroma 10:10, 14, 15, 17.
Soma mu Baroma igice cya 10, n’ibisobanuro by’ahagana hasi ku ipaji n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.
a Izina ry’Imana riboneka inshuro 7.000 mu nyandiko za kera za Bibiliya. Mu Giheburayo, iryo zina ryandikwa mu nyuguti enye zizwi nka Tétragramme. Iryo zina mu kinyarwanda ni “Yehova.” Ariko intiti zimwe na zimwe zikunda gukoresha “Yahweh.”
b Birashoboka cyane ko abanditsi ba Bibiliya bakoresheje izina ry’Imana igihe babaga basubiramo imirongo yo mu cyo abantu bita Isezerano rya Kera, irimo iryo zina. Hari inkoranyamagambo yavuze ko inyuguti enye z’Igiheburayo zigize izina ry’Imana, zari ziri mu mirongo imwe n’imwe cyangwa hafi ya yose yasubiwemo mu Isezerano Rishya ivanywe mu Isezerano rya Kera (The Anchor Bible Dictionary, Umubumbe wa 6, ipaji ya 392). Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba Umugereka wa A5, muri Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya yo kwiyigishirizamo (mu Cyongereza). Umugereka wa C2 urimo urutonde rwa Bibiliya zigaragaramo izina ry’Imana mu Baroma 10:13.