Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Abaroma 12:2—“Muhinduke rwose mugize imitima mishya”

Abaroma 12:2—“Muhinduke rwose mugize imitima mishya”

 “Mureke kwishushanya n’iyi si, ahubwo muhinduke, muhindure imitekerereze rwose, kugira ngo ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.”—Abaroma 12:2, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Ntimwishushanye n’ab’iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.”—Abaroma 12:2, Bibiliya Yera.

Icyo umurongo wo mu Baroma 12:2 usobanura

 Abantu bifuza gushimisha Imana bagomba kwirinda imitekerereze y’iyi si kandi bagahindura kamere yabo. Nta we Imana ihatira guhinduka. Ahubwo umuntu ahinduka bitewe n’uko ayikunda kandi akaba abona ko ibyo imusaba ari byiza, bishyize mu gaciro kandi ko bimufitiye akamaro.—Yesaya 48:17.

 “Mureke kwishushanya n’iyi si.” ‘Isi’ yerekeza ku bantu bo muri iyi si n’amahame bagenderaho, ibikorwa byabo n’imitekerereze yabo, bidahuje n’uko Imana ibona ibintu (1 Yohana 2:15-17). Iyi si ihora ihatira abantu kwihuza na yo cyangwa kwishushanya na yo, no kugira imyitwarire n’imitekerereze yayo. Umuntu ushaka gusenga Imana mu buryo yemera, agomba kwirinda imitekerereze y’iyi si, bitaba ibyo akagira imico mibi ishobora kumwangiza kandi bigatuma Imana itamwemera.—Abefeso 2:1-3; 4:17-19.

 “Muhinduke, muhindure imitekerereze rwose.” Nanone umuntu agomba guhindura imitekerereze ye n’ibyiyumvo bye. Ukuntu umuntu agomba guhinduka mu rugero rwagutse, bigaragazwa n’ijambo ry’Ikigiriki ryahinduwemo “muhinduke.” Iryo jambo rigaragaza ko ari uguhinduka nk’uko ikinyabwoya gihinduka kikavamo ikinyugunyugu. Abakorera Imana bagomba kwambara “kamere nshya.”—Abefeso 4:23, 24; Abakolosayi 3:9, 10.

 “Ubwanyu mwigenzurire mumenye neza ibyo Imana ishaka, byiza, byemewe kandi bitunganye.” Imana ishaka ko abayikorera bemera badashidikanya ibyo bizera. Ibyo babigeraho biyigisha Ijambo ry’Imana, bagakurikiza ibyo rivuga, kandi bakibonera ko gukurikiza amahame y’Imana bibafitiye akamaro. Ibyo bituma bo ubwabo bamenya neza ko inzira z’Imana ari zo nziza.—Zaburi 34:8.

Impamvu umurongo wo mu Baroma 12:2 wanditswe

 Mu Baroma igice cya 12 hagaragaza neza icyo gukorera Imana mu buryo yemera bisobanura. Gukorera Imana mu buryo yemera bigomba kugaragarira mu mibereho yacu yose, kandi bisaba ko umuntu akoresha ‘ubushobozi bwo gutekereza,’ aho gukora ibintu buhumyi cyangwa agendeye ku byiyumvo bye (Abaroma 12:1, 3). Icyo gice kirimo inama nziza zagufasha kugaragaza imico ishimisha Imana, gukorana neza n’abandi n’uko wakwitwara mu gihe abandi bagufashe uko utari.—Abaroma 12:9-21.