IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Abefeso 3:20—“Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira byose”
“Nuko rero, ushobora gukora ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza byose, ahuje n’imbaraga ze zikorera muri twe, ahabwe ikuzo.”—Abefeso 3:20, 21, Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Nuko rero Imana ibasha gukora ibirenze kure ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira byose ibigirishije ububasha bwayo bukorera muri twe, nihabwe ikuzo.”—Abefeso 3:20, 21, Bibiliya Ijambo ry’Imana.
Icyo umurongo wo mu Befeso 3:20 usobanura
Intumwa Pawulo yagaragaje ko yizera ko Imana ishobora gusubiza amasengesho no gusohoza ibyo abayisenga bayitezeho, kandi ikabikora mu buryo batatekerezaga ko bushoboka. Hari n’igihe isubiza amasengesho yabo, ikabakorera ibirenze ibyo bayisabye n’ibyo batekerezaga.
“Nuko rero, ushobora gukora . . . , ahuje n’imbaraga ze zikorera muri twe.” Umurongo wa 21 ugaragaza “uvugwa” muri uwo murongo uwo ari we. Ni Yehova Imana. a Aho ngaho Pawulo yaranditse ati: “Ahabwe ikuzo binyuze ku itorero no kuri Kristo Yesu” (Abefeso 3:21). Byongeye kandi, Imana ishobora kuduha ubushobozi cyangwa imbaraga dukeneye kugira ngo dukore ibyo ishaka.—Abafilipi 4:13.
Ku murongo wa 20, intumwa Pawulo igaragaza ikintu kidasanzwe, kirebana n’ubushobozi Yehova afite ku byerekeranye no gufasha abamusenga. Hari igitabo cyagize icyo kivuga ku magambo yahinduwe ngo: “Ushobora gukora,” kigira kiti: “Ubushobozi buvugwa hano, butandukanye n’ubushobozi ubu busanzwe, cyangwa icyifuzo cyo gukora ibintu. Ahubwo ayo magambo anagaragaza ko Imana ifite ubushobozi n’imbaraga zo gutuma ibintu bikorwa.” Yehova we atandukanye n’abantu kuko bo baba bafite icyifuzo cyo gufasha incuti zabo, ariko nta bushobozi. Buri gihe Yehova we aba ashobora gukora ikintu icyo ari cyo cyose gikenewe kugira ngo yite ku bagaragu be, anasubize amasengesho yabo. Ni we wenyine ufite imbaraga nyinshi, akagira ubushobozi n’ububasha.—Yesaya 40:26.
‘[Imana] ishobora . . . gukora ibintu byose birenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza.’ Yehova ashobora gukorera abagaragu be ibirenze cyangwa ‘ibirenze cyane ibyo basaba n’ibyo batekereza.’ Ashobora kubafasha bakabona byinshi birenze cyane ibyo batekerezaga.
Amagambo ngo: “Ibirenze cyane ibyo dusaba cyangwa ibyo dutekereza” afite ibindi atwigisha kuri uwo murongo. Intumwa Pawulo yakoresheje imvugo ngo: “Ibirenze cyane ibyo twe dusaba cyangwa ibyo dutekereza,” ashaka ko Abakristo bose basobanukirwa ko Imana ishobora kubafasha mu buryo burenze ubwo bari biteze. Muri Bibiliya Yera mu gice kibanza cy’umurongo wa 20, kigira kiti: “Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose.” Icyakora, hari igihe Abakristo bashobora kuba babona ko ibibazo byabo bikomeye cyane cyangwa ko bigoye kubibonera ibisubizo. Biranashoboka ko hari n’igihe baba batazi icyo basaba mu isengesho. Icyakora, Yehova asobanukiwe neza ibintu byose kandi afite ubushobozi bwo kudufasha. Iyo igihe nyacyo kigeze, ashobora gukemura ikibazo icyo ari cyo cyose kandi akabikora mu buryo tutari twiteze cyangwa tutatekerezaga ko bushoboka (Yobu 42:2; Yeremiya 32:17). Iyo ikibazo kidahise gikemuka, atanga imbaraga zituma tukihanganira dufite ibyishimo.—Yakobo 1:2, 3.
Impamvu umurongo wo mu Befeso 3:20 wanditswe
Igitabo cy’Abefeso ni ibaruwa intumwa Pawulo yandikiye Abakristo babaga mu mujyi wa Efeso wari muri Aziya Ntoya, ubu muri iki gihe akaba ari agace ko muri Turukiya. Muri iyo baruwa, Pawulo yanditse ibitekerezo yashyize mu isengesho yasenze abasabira (Abefeso 3:14-21). Yasenze asaba ko Abakristo bo muri Efeso ndetse n’abandi Bakristo bose muri rusange, barushaho kumenya urukundo rwa Kristo kandi bakagerageza kwigana uburyo Yesu yagaragaje urukundo mu myitwarire ye no mu bikorwa bye. Pawulo yashoje asingiza Imana maze avuga amagambo ari mu Befeso 3:20, 21.
Reba iyi videwo ngufi kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cy’Abefeso mu ncamake.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni inde?”