IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA
Luka 2:14—“Ku isi abantu yishimira bagire amahoro”
“Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, no ku isi amahoro abe mu bantu yishimira.”—Luka 2:14,Ubuhinduzi bw’isi nshya.
“Mu ijuru Imana nisingizwe, no ku isi abantu yishimira bagire amahoro.”—Luka 2:14, Bibiliya Ijambo ry’Imana.
Icyo umurongo wo muri Luka 2:14 usobanura
Ayo magambo yo gusingiza Imana yavuzwe n’abamarayika igihe Yesu yavukaga, agaragaza ko iyo abantu bizera Yesu, bishobora gutuma Imana ibemera kandi ikabaha amahoro.
“Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana.” Abamarayika bakoresheje aya magambo bashaka gutsindagiriza ko Imana ikwiriye icyubahiro cyinshi. Nanone ayo magambo agaragaza ko ivuka rya Yesu n’umurimo we hano ku isi, byagombaga guhesha icyubahiro Yehova a Imana. Buri gihe iyo Yesu yabaga yigisha, yaheshaga Imana ikuzo. Urugero nk’igihe yavugaga ati: “Ibyo nigisha si ibyanjye ahubwo ni iby’uwantumye” (Yohana 7:16-18). Iyo Yesu yakoraga ibitangaza, inshuro nyinshi abantu babibonaga “batangiraga gusingiza Imana” (Luka 5:18, 24-26; Yohana 5:19). Urupfu rwa Yesu na rwo rwahesheje Imana ikuzo. Rwatumye umugambi ukomeye w’Imana, wo gutuza ku isi abakiranutsi n’abantu bakunda amahoro, uzasohora.—Intangiriro 1:28.
‘Amahoro ku isi.’ Aya mahoro akubiyemo byinshi, birenze kuba ku isi hatari intambara. Akubiyemo amahoro yo mu mutima cyangwa umutuzo, umuntu agira iyo azi ko Yehova amwemera. Dushimira Yesu kuba yaratumye abantu bashobora kuba incuti z’Imana (Yakobo 4:8). Ikindi kandi, kuba Yesu ari we Mwami w’Ubwami bw’Imana, bizatuma isi yose igira amahoro nyakuri iteka ryose.—Zaburi 37:11; Luka 1:32, 33.
“Abantu yishimira.” Aya magambo yerekeza ku bantu Imana yemera, bitewe n’uko bayizera by’ukuri kandi bakizera n’uwo yatumye ari we Yesu. Ntiyerekeza ku rukundo Imana igaragariza abantu bose ititaye ku myitwarire n’ibikorwa byabo. Nta nubwo yerekeza ku mutima mwiza abantu bashobora kugaragaza. Hari Bibiliya, urugero nka Bibiliya ya King James ihindura ayo magambo igira iti “ibyiza bigere ku bantu beza.” Icyakora, inyandiko za kera zizewe z‘Ikigiriki, zishyigikira igitekerezo cyakoreshejwe mu guhindura Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya n’izindi Bibiliya zo muri iki gihe aho zikoresha amagambo ngo: “Amahoro abe mu bantu Imana yemera.”— Soma muri Luka 2:14 mu zindi Bibiliya.”
Impamvu umurongo wo muri Luka 2:14 wanditswe
Igice cya 2 cya Luka kivuga ibyaranze imyaka ya mbere y’ubuzima bwa Yesu hano ku isi. Akimara kuvuka, umumarayika yabonekeye abashumba “bararaga hanze barinze imikumbi yabo” b (Luka 2:4-8). Marayika yatangarije abashumba “ubutumwa bwiza bw’ibyishimo byinshi,” ababwira ati: “Uyu munsi Umukiza yabavukiye mu mugi wa Dawidi, uwo akaba ari Kristo Umwami” (Luka 2:9-11). Yabwiye abo bashumba aho bari gusanga uwo mwana wavutse. Nyuma haje abandi bamarayika benshi basingiza Imana. Abashumba bageze i Betelehemu, babonye Mariya na Yozefu hamwe n’umwana w’uruhinja Yesu (Luka 2:12-16). Abashumba bamaze kuvuga ibyo bari babwiwe kuri Yesu, basubiye aho imikumbi yabo yari iri, “bahimbaza Imana kandi bayisingiza, kubera ibintu byose bari bumvise n’ibyo bari babonye.”—Luka 2:17-20.
Umurongo wo muri Luka 2:14 mu zindi Bibiliya
“Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro.”—Luka 2:14, Bibiliya Ntagatifu.
“Mu ijuru icyubahiro kibe icy’Imana, No mu isi amahoro abe mu bo yishimira.”—Luka 2:14, Bibiliya Yera.
“Mu ijuru ahasumba ahandi, Imana nisingizwe; no ku isi, abantu yishimira bagire amahoro.”—Luka 2:14, Bibiliya Inkuru Nziza ku Muntu Wese.
Reba iyi videwo ngufi kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Luka mu ncamake.
a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya16:21). Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yehova ni nde?”
b Kuba abashumba bararyamaga hanze bigaragaza ko ibyo bitabaye mu gihe cy’imbeho. Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Yesu yavutse ryari?”