Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Mariko 1:15—“Ubwami bw’Imana buregereje”

Mariko 1:15—“Ubwami bw’Imana buregereje”

 “Igihe cyagenwe kirasohoye, n’ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane kandi mwizere ubutumwa bwiza.”—Mariko 1:15, Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi. Nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.”—Mariko 1:15, Bibiliya Yera.

Ibisobanuro by’umurongo wo muri Mariko 1:15

 Yesu Kristo yabwiye abari bamuteze amatwi ko Ubwami bw’Imana a bwegereje cyangwa ko buri hafi yabo, kuko yari kumwe na bo kandi ari we wari kuzaba Umwami w’ubwo Bwami.

 Yesu ntiyashakaga kuvuga ko Ubwami bw’Imana bwatangiye gutegeka. Ahubwo nyuma yaho yasobanuriye abigishwa be ko Ubwami bw’Imana bwari kuza (Ibyakozwe 1:6, 7). Icyakora, nkuko Bibiliya yari yarabihanuye igihe nyacyo cyari kugera, Yesu akaba Umwami b w’ubwo Bwami. Ni yo mpamvu Yesu yashoboraga kuvuga ati: “Igihe cyagenwe kirasohoye” kugira ngo atangire kubwira abantu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana.—Luka 4:16-21, 43

 Kugira ngo ubutumwa bwiza bugirire abantu akamaro, bagombaga kwihana, bakicuza ibyaha bakoze kandi bakabaho bakurikije amahame yo mu Ijambo ry’Imana. Abihannye bagaragazaga ko bemeye ubutumwa bwiza bw’Ubwami.

Imimerere umurongo wo muri Mariko 1:15 wanditswemo

 Yesu yavuze ayo magambo igihe yari atangiye umurimo we muri Galilaya. Indi nkuru iboneka muri Matayo 4:17, ivuga ko uhereye icyo gihe yatangiye kubwiriza iby’Ubwami bw’Imana. Umurimo wo kubwiriza Yesu yakoze wibandaga ku Bwami bw’Imana. Urugero mu mavanjiri ane, c ijambo Ubwami rigaragaramo inshuro zirenga ijana, inyinshi muri zo zikaba ari izo Yesu yavuze. Bibiliya igaragaza ko Yesu yibanze ku Bwami bw’Imana kurusha ibindi bintu byose yavuze.

Soma muri Mariko igice cya 1 hamwe n’ibisobanuro by’ahagana hasi ku ipaji n’imirongo ifitanye isano n’iyo muri icyo gice.

a Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru, bwashyizweho kugira ngo bukore ibyo Imana ishaka hano ku isi (Daniyeli 2:44; Matayo 6:10). Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ubwami bw’Imana ni iki?

b Yesu yagombaga kuba Umwami kugira ngo asohoze inshingano yo kuba Mesiya wari warahanuwe akaba n’intumwa y’Imana yihariye. Niba wifuza ibindi bisobanuro ku gihe nyacyo Yesu yari kubera Mesiya, reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ese ubuhanuzi buvuga ibya Mesiya bwaba bugaragaza ko Yesu ari we wari Mesiya?

c Amavanjiri ni ibitabo bine byo mu Byanditswe by’Ikigiriki abantu bakunze kwita Isezerano Rishya, avuga inkuru z’imibereho ya Yesu n’umurimo we.