Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yeremiya 33:3—“Mpamagara nzakwitaba”

Yeremiya 33:3—“Mpamagara nzakwitaba”

 “Mpamagara nzakwitaba kandi nzakubwira ibintu bikomeye bigoye gusobanukirwa, ibyo utigeze kumenya.”—Yeremiya 33:3, Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Mpamagara nzakwitaba kandi nzakubwira ibintu bikomeye kandi bihishwe utigeze umenya.”—Yeremiya 33:3, New International Version.

Icyo umurongo wo muri Yeremiya 33:3 usobanura

 Imana yavuze aya magambo, ishaka gusaba abantu bose kuyiyambaza binyuze mu isengesho. Abumva iryo tumira bakaryemera maze bagasenga Imana, nayo ibahishurira ibintu bishobora kuzabaho mu gihe kizaza.

 “Mpamagara nzakwitaba.” Imvugo ngo “mpamagara” ntisobanura guhamagara cyangwa kuvuga izina ry’Imana gusa mu ijwi riranguruye. Ahubwo, guhamagara Imana byerekeza ku kuyisenga uyisaba kugufasha no kukuyobora.—Zaburi 4:1; Yeremiya 29:12.

 Ubu butumire bwari bugenewe abari bagize ishyanga rya Isirayeli ya kera. Abari bagize iryo shyanga bari barateye Imana umugongo, kandi ingabo z’Abanyababuloni zabagabagaho ibitero (Yeremiya 32:1, 2). Yehova a yasabye Abisirayeli kongera kumugarukira bakamusenga bamutabaza.

 “Nzakubwira ibintu bikomeye bigoye gusobanukirwa, ibyo utigeze kumenya.” Ibintu Imana yari yarabasezeranyije kubabwira, “biragoye kubisobanukirwa” (cyangwa ntibyumvikana), mu buryo bw’uko Abisirayeli ubwabo batashoboraga kubyisobanurira. Imvugo ngo: “Ibintu bigoye gusobanukirwa” ishobora no gusobanurwa ngo: “Ibintu bihishwe.”

 Ni ibihe “bintu bihishwe” Imana yari kubahishurira? Ni ibyari kubaho mu gihe kizaza, ni ukuvuga irimbuka ry’umujyi wa kera wa Yerusalemu, n’uko wari kuzongera kubakwa (Yeremiya 30:1-3; 33:4, 7, 8). Ariko nanone, Imana yanavuze ko abagaragu bayo batari kurimbuka bose ngo bashireho.—Yeremiya 32:36-38.

Impamvu umurongo wo muri Yeremiya 33:3 wanditswe

 Yehova yahaye umuhanuzi Yeremiya ubu butumwa, mu mwaka wa 608 M.Y., mu mwaka wa cumi w’ubutegetsi bw’umwami Sedekiya. Yeremiya yari yarahanuye ko Yerusalemu yari kuzarimburwa kandi Sedekiya akajyanwa ku ngufu mu kindi gihugu. Umwami yategetse ko bafunga Yeremiya bitwe n’uko ubwo butumwa butamushimishije.—Yeremiya 32:1-5; 33:1; 37:21.

 Muri icyo gihe, ni bwo Imana yatanze ubutumire dusanga mu murongo wo muri Yeremiya 33:3. Ikibabaje ni uko Umwami Sedekiya hamwe n’Abisirayeli benshi bakomeje kwigomeka (Yeremiya 7:26; 25:4). Ntibasenze Imana ngo bayisabe ubuyobozi. Nyuma y’umwaka, Sedekiya yavanywe ku butegetsi, Yerusalemu irarimburwa, kandi abenshi mu barokotse barafashwe bajyanwa ku ngufu i Babuloni.—Yeremiya 39:1-7.

 Amagambo dusanga muri Yeremiya 33:3 atwibutsa ko, abantu basenga Imana kandi bakiga Ijambo ryayo ari ryo Bibiliya, ishobora “kubuzuza ubumenyi nyakuri bw’ibyo ishaka” no kubamenyesha “ibintu byimbitse” (Abakolosayi 1:9; 1 Abakorinto 2:10). Muri ibyo bintu byimbitse harimo n’ibyo Imana idusezeranya kuzakora mu gihe kiri imbere.—Ibyahishuwe 21:3, 4.

 Reba iyi videwo kugira ngo umenye ibivugwa mu gitabo cya Yeremiya mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana (Yeremiya 16:21). Reba ingingo ivuga ngo “Yehova ni nde?