Soma ibirimo

IBISOBANURO BY’IMIRONGO YO MURI BIBILIYA

Yesaya 26:3—“Uzaha amahoro asesuye ufite imigambi ihamye”

Yesaya 26:3—“Uzaha amahoro asesuye ufite imigambi ihamye”

 “Umuntu w’umutima ushikamye uzamurindira mu mahoro ahoraho, kuko ari wowe yiringiye.”—Yesaya 26:3, Bibiliya Ubuhinduzi bw’isi nshya.

 “Uzaha amahoro asesuye ufite imigambi ihamye, uzamuha amahoro kuko akwiringira.”—Yesaya 26:3, Bibiliya Ijambo ry’Imana.

Icyo muri Yesaya 26:3 hasobanura

 Ayo magambo Yesaya yanditse, atanga icyizere cy’uko Imana irinda abantu bose bayiringira mu buryo bwuzuye. Ibyo Imana ibikora ibafasha kumva bafite amahoro n’umutekano.

 ‘Umuntu w’umutima ushikamye uzamurinda.’ Aya magambo asobanura umuntu wiyemeje kwiringira Yehova a igihe cyose. Abantu biringira Imana bazirikana ko baba bagomba kuyishingikirizaho. Urugero, iyo bagiye gufata imyanzuro ntabwo bishingikiriza ku bitekerezo byabo. Ahubwo buri gihe bafata imyanzuro bashingiye ku buryo Imana ibona ibintu (Imigani 3:5,6). Basoma Ijambo ry’Imana Bibiliya kandi bagatekereza ku byo basoma, bikabafasha kumenya uko Imana ibona ibintu (Zaburi 1:2; 119:15). Iyo bahuye n’ibigeragezo basenga Yehova bakamubwira ibibari k’umutima bakamusaba kubafasha (Zaburi 37:5; 55:22). Iyo babigenje batyo baba bagaragaje ko bizera Imana kandi bituma ibaha amahoro.

 “Uzamurindira mu mahoro ahoraho.” Mu rwego rwo gutsindagiriza, mu mwandiko w’umwimerere w’Igiheburayo, ijambo “amahoro” rigaragara incuro ebyiri muri uyu murongo. Ubwo rero ayo magambo ashobora guhindurwa ngo “amahoro ahoraho”, “amahoro atunganye” cyangwa “amahoro yuzuye”. Mu yandi magambo, abantu biringira Yehova mu buryo bwuzuye, atuma bagira amahoro yo mu mutima kandi bagatuza, bidatewe n’imimerere barimo (Zaburi 112:7; 119:165). Ahubwo ayo mahoro bayakesha kuba bafitanye ubucuti bwihariye na Yehova kandi bakihatira gukora ibyo ashaka.—Imigani 3:32; Yesaya 48:18.

 Nanone kandi kuba Imana iha “amahoro ahoraho” abagaragu bayo, ntabwo bishatse kuvuga ko ibarinda ibibazo byose cyangwa imihangayiko (1 Samweli 1:6,7; Yobu 6:1,2; Zaburi 31:9). Ahubwo, ibafasha kwihanganira ibibazo bahura na byo (Yesaya 41:10, 13). Isubiza amasengesho yabo, ikabaha ubwenge, imbaraga kandi ikabahumuriza (Zaburi 94:19; Imigani 2:6; Yesaya 40:29). Ibyo bituma bakomeza gutuza nubwo baba bahanganye n’ibibazo bikomeye.—Abafilipi 4:6,7.

Impamvu umurongo wo muri Yesaya 26:3 wanditswe

 Umuhanuzi Yesaya yabayeho ahagana mu kinyejana cya 8 Mbere ya Yesu. Abayahudi benshi bo mu gihe cye n’ababayeho mu myaka yakurikiyeho, ntabwo basengaga Yehova mu budahemuka. Amaherezo Yehova yemeye ko umujyi wabo wa Yerusalemu urimburwa, ahagana mu mwaka wa 607 Mbere ya Yesu.

 Icyakora habura imyaka ijana ngo uwo mujyi urimburwe, Yesaya yanditse indirimbo yo gusingiza Yehova yarimo ubuhanuzi, iri mu gice cya 26 (Yesaya 26:1-6). Iyo ndirimbo isobanura uko mu gihe cyari gukurikiraho, uwo mujyi wo mu Buyuda ari wo Yerusalemu wari kuzongera kubakwa.

 Yerusalemu yongeye kubakwa ahagana mu mwaka wa 537 Mbere ya Yesu. Igihe bari kuba batangiye kubaka, Abayahudi bari kuba baravuye mu bunyage, bari kumva batuje maze bakavuga bati: “Dufite umujyi ukomeye” (Yesaya 26:1). Icyakora inkuta zari kuba zikikije uwo mujyi, ntabwo ari zo zari gutuma ukomera. Ahubwo uwo mujyi wari gukomera bitewe n’uko Yehova yari kubaha imigisha kandi akabarinda maze bakagira umutekano.​—Yesaya 26:2.

 Ni na ko bimeze muri iki gihe, abantu biringira Yehova mu buryo bwuzuye bumva bafite umutekano bitewe n’uko babona ko ari “urutare” rwabo cyangwa igihome cyabo.—Yesaya 26:4.

 Reba iyi videwo kugira ngo urebe ibivugwa mu gitabo cya Yesaya mu ncamake.

a Yehova ni izina bwite ry’Imana nk’uko bivugwa muri Yeremiya 16:21. Soma ingingo ivuga ngo: “Yehova ni nde?